Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gushimira bishobora kuzura ibyawe byapfuye!
Gushimira bishobora kuzura ibyawe byapfuye!

Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise.Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.” Yohana 11:41-42

Yesu Kristo nyuma yuko ashimiye Imana hari icyo yakoze: yahamagaye Lazaro n’ijwi rirenga ati” Lazaro sohoka” umugabo wari umaze iminsi ine ashyinguwe arasohoka ava mu gituro ari muzima!

Iki ni kimwe mu bitangaza Yesu Kristo yakoze bikomeye. Lazaro yari yarapfuye azurwa nyuma y’iminsi ine yose ari mu mva. Ndatekereza ko urupfu ari ikibazo gikomeye kandi ruteye ubwoba kuruta uko waba ufite ikibazo kijyanye n’ubutunzi, uburwayi, ibibazo mu kazi n’ibindi. Ibanga ryo kuva muri ibi bintu bigoranye, Yesu atwereka ni ukuvuga ngo “Data ndagushimiye”, ahubwo ikibazo gisigaye ni ukwibaza ni kangahe twibuka gushimira Imana mu bihe bikomeye? Niba gushimira bishobora kuzura uwapfuye kuki tutabikora ngo duhore turi abatsinzi? Erega Yesu nawe rubanda bari bategereje kureba uko ari bubyitwaremo ariko amaze kuvuga ati” Data ndagushimiye” ibitangaza byarakoretse.

Abantu benshi aho gushimira usanga baganya, bitotomba, ibi ntakindi bimara uretse guha imbaraga ikibazo kikarushaho kukuremera mu gihe gushimira ari umuco unezeza Imana kuko ugaragaza ukwizera ufite muri wowe. Ntawavuga ko dushimira Imana ibibazo dufite ahubwo tugomba kuyishimira kuko ariyo gisubizo cyacu, tunayishimira imigisha yayo yaduhaye. Umva uko Pawulo yandikiye Abefeso 1:3:” Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru.” Hari umugisha waherewe muri Kristo Yesu.

Hari n’abanga gushimira Imana bavuga ngo nta kintu bafite cyangwa bafite duke, hari nabatabona ibyo Imana yabakoreye ngo babe bayishimira ariko burya ibanga ryo kugera kuri byinshi ni ukubanza kunyurwa n’ibyo’ufite kandi ukabishimira Imana.

Ujye uhora wibuka igitangaza Yesu Kristo yakoze ubwo yashimiragaImana imigati 5 n’amafi 2 gusa kandi afite abantu barenga 5000 bagombaga kurya, none byagenze gute? Yarashimiye gusa Imana irabitubura. None se urumva wowe byagenda gute uramutse ufashe icyemezo cyo gushimira ku byo Imana yaguhaye cyangwa yagukoreye? Mbega ukuntu yabitubura! Ndetse yarushaho kugukorera ibyiza byinshi.

Uko urushaho gushimira Imana niko birushaho kuyinezeza kandi iyo ikunezerewe nayo irakunezeza! Tangira rero ujye ushimira Imana yawe nayo izakugirira neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza