Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.

Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi biranga mwenemuntu kandi na Bibiliya irabyemeza ( Itang.1:27; 2:24) na Yesu ubwe yarabihamije ( Mariko 10:6). Gushyingirwa biboneka mu mico yose ariko abakristo bo bemera badashidikanya ko gushyingirwa ari umuhango wategetswe n’Imana. Ntabwo rero byavuye mu mitekereze n’ iterambere ry’abantu.

Mu nyandiko ye Prof. Elisee Musemakweli ifite umutwe “GUSHYINGIRWA N’UBUTANE BW’ABASHAKANYE “ avugako gushyingirwa kwabayeho mbere yuko Itorero ribaho . Kwari umuhango ukorerwa kandi ugakorwa n’umuryango. Ndetse byafashe igihe kinini kugira ngo Itorero ribigire umwe mu mihango rigomba kuyobora. Mu kinyejana cya kane nyuma ya Yesu Kristo, nibwo Itorero ryabonye ko rigomba kwita ku gushyingirwa .

Muri ibyo bihe, byatangiye umushumba cyangwa umupadiri wabaga yatumiwe nk’umushyitsi usanzwe, agasabwa guha umugisha icyumba cy’abageni. Uwo muhango ariko wari ugenewe gusa abantu bagaragara nk’inyangamugayo mu Itorero.

Umuhango wabanzirizwaga no kweza icyo cyumba hakoreshejwe umunyu, nyuma umushumba yashoboraga gutegeka abashakanye igihe bashobora gukorera imibonano mpuzabitsina. Nyuma uwo muhango wo gusaba umugisha waje kwinjizwa muri gahunda z’ Itorero.

Mu bihe byakurikiyeho, Itorero ryasanze ko ryashyiraho gahunda (Liturgiya) yihariye irebana no gushyingirwa. Maze mu kinyajana cya cyenda haboneka gahunda ihamye y’umuhango wo gushyingirwa ariko ntibikorerwe mu rusengero imbere ahubwo bigakorewa imbere yarwo.

Umushumba yarebaga ko abo agiye gusabira umugisha ari inyangamugayo akabona gukora umuhango. Ariko agaciro ko gushyingiirwa kwabo ntikashingiraga ku mugisha w’umushumba ahubwo ku masezerano y’abashakanye ndetse n’ay’imiryango bombi bakomokamo.

Umuhango nyirizina wari uwakorewaga mu miryango. Umugisha wo mu Itorero wazaga ku mwanya wa kabiri. Washoboraga no kutabaho ntibibuze ubukwe gutaha.

Mu Burayi, ariko mu gihe kitwaga “Middle Ages” (hagati y’ikinyajana cya 4-14), Itorero ryagiye riba nka moteri y’ubuzima bwose. Bityo n’ibigendanye no gushyingirwa bihabwa agaciro cyane n’itorero kuko ryumvaga ko ari wo musingi w’umuryngo mugari wa mwenemuntu muri rusange. Bityo imihango yo mu miryango yivanga niyo mu Itorero.

Urebye igihe cya “Middle Ages” cyenda kurangira, hariho gushyingirwa kuburyo bubiri: Ugushyingirwa kwa gihanga mu miryango no gushyingirwa mu rusengero kwakorwagwa nyuma yuko abantu bamaze igihe babana ndetse akenshi baranabyaranye.

Itorero ntiryashishikarizaga abantu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushakana ariko iyo bazaga byarabaye ntiryabiruknaga Uko ibihe byagiye biha ibindi Itorero ryaje gufata mu ntoki ikibazo cyo gushyingirwa rikigira icyaryo.

Kuburyo iby’Itorero bigenda bifata umwanya munini kugeza ubwo hategetswe ko kugira ngo gushyingirwa kwemerwe kugomba kuba kwahawe umugisha n’umuyobozi w’Itorero.

Gushyingirwa imbere y’ubutegetsi bwite bwa Leta nk’uko bimeze ubu ntibyabagaho. Byagiyeho hagati y’ikinyejana cya15 na17 mu bihugu bimwe na bimwe.

Mu 1563, inama Nkuru y’Itorero yabere i Trent, yemeje ko gushyingirwa kwemewe ari ugukorewe imbere y’umuyobozi w’Itorero hari abahamya babiri. Icyi cyemezo ariko ntabwo cyari gishingiye ku myemerere ahubwo cyari gishingiye ku myitwarire myiza igomba kuranga abakristo. Nyamara muri iyo nama habaye impaka zikomeye abantu bamwe bamagana icyo cyemezo. Aabacyamaganaga bavugagako kibangamiye ubwisanzure bw’abakristo.

Mu bihugu bimwe nk’Ubwongereza, byafashe imyaka myinshi kugira ngo icyi kemezo gihame maze gishyirwe mu bikorwa. Ku buryo gushyingirwa mu muryango kwakomeje guhabwa agaciro ndetse bamwe bakaguma kumva ko no kugirana imibonano mpuzabitsina batarahabwa umugisha mu Itorero ntacyo bitwaye. Nyamara hamwe Itorero ryabifataga nk’icyaha.

Ubwo abamisiyoneri bazaga muri Afrika, bafashe gushingirwa kwa gakondo nk’umuhango wa gipagani maze bumvisha abanyafurika ko gushyingirwa kwemewe n’Imana ari ugukorewe mu Itorero gusa. Bagaragaza ko gushyingirwa kwa gakondo kunyuranyije n’amahame yo kwemera kwa gikristo cyane ko harimo no gushaka abagore benshi kandi uyu muco wari waracitse mu Burayi.

Rev. Prof. Elisee Musemakweli, ni umuyobozi wa kaminuza y’abaporotestanti (PIASS), iherereye i Butare, akaba yarabaye umuyobozi w’itorero rya EPR mu Rwanda igihe kinini. Iyi nyandiko ikaba yarasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye.

Mu nkuru itaha, tuzabagezaho icyo ijambo ry’Imana rivuga kugushyingirwa. Nkuko twabibonye gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora gushyingirirwa mu Itoreo cyangwa hanze yaryo. Aha rero ushobora kwibaza akamaro k’itorero cg idini ubarizwamo, uti ese kaba ari akahe. Ndakurarikira gusoma igice gikurikira k’iyi nkuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza