Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hababarira uwababaye!!!
Hababarira uwababaye!!!

Mu buzima bwa gikristo iyo umuntu akurusha kubabarira mu by’ukuri ushatse wavuga ko aba akurusha gukura mu gakiza kuko ntushobora kuzagera mu bwami bw’ijuru utaratera intambwe yitwa kubabarira. Aha impamvu ni uko iyo umuntu ashaka ko Imana imubabarira nawe bimusaba kubabarira kuko ariko Bibiliya ivuga.

“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu’’ (Matayo 6:14).

Iri jambo icyo ritwibutsa ni uko mbere yo kujya mu ijuru birumvikana ko tugomba kuba twarababariwe ariko kandi Imana iradusaba natwe kubabarira abantu ibyaha byabo.

Ibintu ukwiye kuzirikana mbere yo kubabarira:

-  Burya ntushobora kubabarira utababaye, hari igihe umuntu avuga ati “birakabije yewe hari n’uvuga ati “N’Imana ntiyabura kubyumva wahera he umubabarira koko?’’ ariko icy’ingenzi ni icyo Ijambo ry’Imana rivuga.
-  Kubabarira si igikorwa cyo ku munwa gusa ahubwo ni igikowa cy’umutima.
-  Kubabarira si ukwibagirwa nk’uko bamwe bajya babyibwira.
-  Kubabarira si ukwirengagiza cyangwa kurenzaho.
-  Kubabarira si ugushyira mu bwenge busanzwe kuko aha ushobora guha imbabazi uwazigusabye gusa, yewe naho waba ubyumva kimwe na benshi ariko wenda ibyo bibwira si ibyo Imana yibwira kandi n’inzira zayo zitandukanye n’izabo. Aha si ukuvuga ko Imana yirengagiza ko wababajwe ariko ntibiyibuza kugusaba kubabarira kuko icy’ingenzi ni ugukora icyo Imana igushakaho.

Zimwe mu ntambwe zo kubabarira:

-  Kumenya ko icyaha ari gatozi, kudashyira abantu mu gatebo kamwe. Hari igihe umuntu aguhemukira wajya ubona n’uwo bafitanye isano ukumva nawe wamufata gutyo ariko si byiza na gato
-  Gukura amaso k’umunyabyaha ukamenya ko afite shebuja Satani umuri inyuma wamushutse. Igihe Yesu abwira Petero ngo “mva inyuma” Satani yari abizi ko ari Petero umuri inyuma ariko yabwiye Satani kuko aziko ariwe umukoresheje.
-  Kubaka ku mahame y’ijambo ry’Imana kurusha ay’abantu.

Hari igihe abantu bumva ibintu ukuntu bagatekereza ko n’Imana ikwiye kuba ari ko ibyumva ariko ibi ntibikuraho ukuri kw’ijambo ry’Imana n’icyo ridusaba. Aha rero urwego rwose waba warababayeho dukwiye kwitoza kubabarira kugira ngo tubone kuzaragwa ubwami bw’Imana kandi nayo yiteguye kutubabarira ibyaha byacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza