Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hagiye guterana inama mpuzamahanga yiga ku buryo (...)
Hagiye guterana inama mpuzamahanga yiga ku buryo abakristo barengerwa mu bihugu by’Abisilamu

Abahagarariye amadini n’amatorero baturutse mu mpande zitandukaye z’isi bagiye guteranira mu nama mpuzamahanga, izabera i Morocco (Maroc), ikazaba igamije kureba uburyo hafatwa ingamba zo kurengera umubare nyamuke w’abakristo bakomeje gukorerwa ihohoterwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu.

ChristianToday yatangaje ko iyi inama y’iminsi ine izaba kuva tariki 24/01 kugeza 27/01/2015, izahuza impuguke zizaturuka mu idini ya Isilamu barenga 300 bazaturuka mu bihugu biganjemo birimo Misiri, Turukiya, Iraki, Pakistani na Irani. Hazaza kandi n’abahagarariye abakristo mu bihugu bitandukanye harimo azaturuka Vatikani, Palestina, Amerika n’ahandi, n’abaminisitiri bazahagararira ibihugu byabo.

Nubwo iyi nama yatumijwe ahanini n’Abasilamu ariko igamije kwigira hamwe icyakorwa mu rwego rwo gusigasira uburenganzira bw’abakristo bakomeje guhohoterwa no gutotezwa bikabije, kandi ababikora bakitwaza amahame akaze ya Isilamu bagenderaho.

Abakora ibi kenshi bavuga byemewe n’idini yabo. Abazateranira muri iyi nama bakazarebera hamwe uko habaho ubwumvikane ku mpande zombi bakabasha kubana mu mahoro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza