Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Haguruka ujyende!
Haguruka ujyende!

Iyo umuntu bamubwiye ngo ahaguruke agende, baba bashatse kumubwira ko agomba kuva aho ari akajya ahandi. Iyo usomye Bibiliya itubwira inkuru y’umugabo witwa Aburahamu, Imana yaramubwiye ngo ahuguruke ave mu gihugu cy’i wabo. Tekereza nawe kuva ahantu ufite inshuti, umuryango kandi wowe wafataga ko hakunyuze! Ariko ngo haguruka uve aho!

Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.” Itangiriro 12:1

Aburahamu byarashobokaga cyane kandi ku buryo bumworoheye kutirirwa aba I wabo ngo agende ariko yari yarasobanukiwe neza ko naramuka yemeye kuva aho yari amenyereye, hari ikintu kidasanzwe Imana igomba kuzamuha kandi yari azi neza ko igifite agaciro ari ukubaha Imana atitaye ku bindi byose n’imvune yahriramo nazo ndetse n’imbaraga bizamutwara.

Bishoboka ko muri wowe ufite ibyemezo wumva ushaka gufata, hari uburyo wumva Imana igusaba kuva aho wari umenyereye ndetse no kuva mu byo wari usanzwemo, iki nicyo gihe cyo kugira ngo wumvire Imana! Witegereza ejo, kuko Imana izi ibyiza bigukwiriye kandi izi aheza ukwiriye kuba ndetse no mu gihe ubona ibintu bidasobanutse ntugomba kuva ku Mana ahubwo ukomeze uyubahe kandi uyizere muri byose.

Dufatiye urugero kuri Aburahamu, ubona ko yemeye kumvira Imana no kuyizera kandi nta kindi arebeyeho, ubu iki nicyo gihe cyawe kugira ngo utere iyo ntambwe yo kubaha no kwizera Imana nta kintu na kimwe urebeyeho cyangwa ngo kigutere ubwoba.

Igihe ufashe icyemezo cyo guhaguruka ukumvira Imana, ugomba kwizera ko yamaze kugucira inzira kuko niyo igomba kukuyobora mu nzira zawe zose. Erega guhaguruka ugakurikira inzira y’Imana harimo ibyiza byinshi. Imaze guhamagara Aburahamu nawe yemeye guhagaruka ngo yumvire Imana, uku niko Imana yabwiye Aburahamu iti” Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

Niba nawe wemeye kumvira Imana, ukemera gusiga byabindi byose byatumaga utabonera umwanya Imana yawe, iki nicyo gihe cyo kuba umunyamugisha kandi ibyo yavuze kuri Aburahamu ikanabisohoza ninako izabikora kuri wowe nabazagukomokaho bose. Ni Imana ivuga kandi ikora, ntawayiringiwe ngo akarwe n’isoni!

Ntiwibaze uzakuyobora muri urwo rugendo, wowe gusa tera intambwe mu mutima wawe yo kubishaka maze uwiteka niwe uzayobora intambwe zawe, nkuko byanditswe ngo” Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.” Imigani 16:9

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

claudine kuwa 18-11-2015 saa 07:53
 

Yesu abahe umugisha nukuri nanjye ubu mbisomye Ari byo bintu maze iminsi ndeana nabyo imana ishaka Ko maguruka ariko nkabura intege none munsengere rwose mve mubyo narimenyereye kuko nigihe cyimana murankanguye niyo mpamvu nkunda iyi site cyane.God blees

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza