Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hakorwa iki ngo urubyiruko rwisange mu murimo (...)
Hakorwa iki ngo urubyiruko rwisange mu murimo w’Imana?

Ni kenshi amatorero hirya no hino wumva bihatira kugera ku rubyiruko, ariko rimwe na rimwe ukabona imbaraga zikoreshwa ngo bigerweho zidahagije nubwo abarebera ibintu kure bafata abakiri bato nk’inkingi z’ejo hazaza mu murimo w’Imana. Iyo witegereje ubona urubyiruko rutagikunze kwitabira insengero, bamwe muri bo bakavuga ko abayoboye amatorero batabaha umwanya wo gukoresha impano zabo kuko ikizere kiba kikiri gike.

Hamwe n’ibi, reka turebe bimwe byakorwa bikagarurira urubyiruko mu nsengero bakisanga mu murimo w’Imana:

- Kubaha agaciro hamwe n’ibitekerezo byabo

Kenshi iyo umuntu akiri muto, ibitekerezo biba ari byinshi kandi bitandukanye birumvikana aba ashaka no kwihuta mu byo akora. Amatorero akwiye kubumva no kubaha agaciro bigashyirwa ku murongo ariko badakumirirwe. Guhabwa agaciro kwabo bishobora gutuma biyumva muri gahunda zitandukanye no kuzisangamo.

- Kubaha umwanya wo gukorera Imana Urubyiruko mu matorero rukwiye guhabwa umwanya wo gukorera Imana, kuko nibo maboko y’ejo hazaza. Iyo ucecekesheje abakiri bato mu rusengero, birangira itorero rihora mu bintu bimwe bidahinduka, waba utagihari wari uyoboye abagukurikiye bakamera nk’abatangiye. Bakwiye rero gufashwa kwigira ku birenge by’abakuru nk’abategurwa ejo hazaza, ibi bishobora gutuma bigirira ikizere bigatuma baza gukorera Imana batikandagira.

- Kubabera urugero rwiza

Iyo uyoboye itorero rifite urubyiruko nubwo bikwiye kuba ariko bimeze ku mpande zose, uba usabwa gutanga urugero rwiza, kugira ngo abo bakiri bato bakunde kuza mu rusengero kuko bahabona itandukaniro n’ibyo babona hanze.

- Kubereka urukundo

Burya abakiri bato bakunda umuntu ubereka ko abakunda, nubwo baba batakoze neza ibyo basabwa. Si byiza guhora ufata umwanya wo kubatongera nk’abakunaniye, baramutse hari ikiza bakoze nabyo biba byiza gufata umwanya wo kubashimira, ukabereka urukundo.

-  Kubaha umurongo bagenderaho mu bugwaneza

Mu by’ukuri urubyiruko rukeneye guhabwa umurongo wo kugenderaho kandi bigakoranwa ubugwaneza.

Ibi ni bimwe mu byakorwa kugira ngo urubyiruko narwo rwisange mu matorero atandukanye kuko usanga rudatanga umusanzu warwo uko bikwiye, bitewe n’uko abayayoboye batarubonamo ikizere cyatuma barukoresha imwe mu mirimo ikorerwa mu nsengero.

Si byiza kuba uyoboye itorero ngo umere nk’aho uzaguma ku isi nk’umusozi, keretse niba urimo kubaka ubwami bwawe atari ubw’Imana, bibaye ari ibyo ukwiye gushaka uburyo abakiri bato batozwa hakiri kare gutanga umusanzu wabo mu mirimo y’Imana ahantu hatandukanye. Imana ibahe umugisha.

Kubwimana Innocent/.ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza