Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Haranira kuba umutunzi w’imirimo myiza.
Haranira kuba umutunzi w’imirimo myiza.

1 Timoteyo 6:18-19 kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.

Muri iki gihe isi irarushaho gutera imbere ku buryo bwihuse cyane,ni nayo mpamvu usanga abantu bamwe batagisinzira kubera gushaka ubutunzi ndetse n’icyubahiro.

Ushobora guhamagara umuntu kuri terefoni ati”wongere uze kumpamagara mu kanya” ibi bikunda kubaho cyane cyane igihe yumva ko mutagiye kuvugana ibijyanye n’amafaranga,imishinga cyangwa ibindi afitemo inyungu.

Icyibabaje rero ni kimwe;nuko ubwo butunzi atari ubw’igihe kirekire ariko hari uburyo bibiliya itugaragariza uko twabika ubutunzi bwacu mu ijuru kandi tukazongera kubugira ubwo tuzaba tugeze mu bwami bw’ijuru.

Nta cyiza nko kuba umukene mu bibi ukibera umukire mu mirimo myiza!, uba watangiye kwibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza kandi uba watangiye kwitegura gusingira ubugingo nyakuri.

Ese waba uziko Imana yaguteguriye uko wabika ubutunzi bwawe by’iteka ryose?. Nubwo abantu bamwe batabyitaho ariko Imana yateguriye umuntu wese konti ashobora kwibikirizaho ubutunzi bwe bwose kandi nta ngese n’inyenzi bibasha kugera mu bubiko bwayo.

Ukwiye kumenya ko ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye naho ibitsemba abatindi akaba ari ubukene bwabo ikindi kandi Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo mu gihe inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.ibyo wabisanga mu Imigani 10:15-16.

Ukwiye gukoresha amafaranga utunze cyangwa ubundi butunzi ubwari bwose mu guharanira ko yaba imwe mu nzira zigufasha gukura mu buryo bw’umwuka,mu bwenge ndetse no byiyumvo byawe mu bijyanye n’ubuzima bw’iteka. Nubasha gutegeka ubutunzi bwawe nti bube ari bwo bugutegeka kandi ukemerera Imana ikabugiramo umwanya wuzuye,uzaba watangiye kwitegurira umwanya mu bugingo buhoraho.

Dukomeje uburyo ukwiye kwifashisha wizigamira mu bugingo buhoraho,tubona ko Imana ikeneye ubufatanye bwawe n’abandi,ukeneye kuba wafasha abandi nkuko nabo bagufasha ariko ntugomba kubikora kuko utegereje ko bazakwishyura ahubwo ubikora umugambi wawe ari ukwizigamira mu bugingo buhoraho. Abaroma 12:13 mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.Ese kuki Imana ishaka ko wasangira n’abandi ubutunzi bwawe kandi ari wowe wabuvunikiye?

Hari impamvu eshatu zituma Imana ishaka ko dusangira n’abandi k’ubutunzi bwacu,iya mbere,kugirango werekane ko uri mu muryango wayo kandi ko ufite urukundo,icya kabiri nukugirango ugire ubumwe n’abandi,icya gatatu kingenzi ni ukugirango ube umuhamya wuzuye kubatizera nyakuri.

Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bikamutera ubukene gusa,bibiliya kandi ivuga ko umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.Imigani 11:24-25,ikomeza igira iti”Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira kandi Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa, Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka”. Imigani 11:26-27.

Nta kindi Imana iba ishaka iyo igusaba gutanga no gufasha ahubwo iba igirango nawe umere nkayo kuko nayo iguha buri munsi.

Nubwo hari benshi bitwaza kuvuga ubutumwa nyamara bashaka kwigwiza ho ubutunzi,ariko bibiliya idusaba ko twakoresha ubutunzi yaduhaye kugirango turusheho guhindurira benshi kuba abizera umwami Yesu, “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka”.Luka 16-9

Ibi ntakindi bishatse kuvuga atari ukugusaba ko warekurira ibyo utunze mu kuvuga ubutumwa ugamije guhindura benshi kuba abizera,birumvikana ko utagura inshuti yawe ngo ikunde ikizwe ariko kandi na none ubwo butunzi bwawe bwakwifashishwa mu kubageraho bakumva ubutumwa,nta gushidikanya ubu nabwo ni uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza mu bugingo bw’iteka ubwo abo wagize uruhare mu kubahindura bakizera Yesu Kristo bazaba baza kugusanganira!.

Mu by’ukuri ntakintu wabona waha Imana kuko byose bisanzwe ari ibyayo ariko kandi ukwiye kubahisha Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose. Imigani 3:9

Bibiriya ivuga ko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba[Matayo 6:21 ].Niba ubutunzi bwawe buri ku Mana ni naho umutima wawe uzaba kandi uzabubona by’iteka ryose. Icyiza rero nuko warushaho kubitsa ku Mana kugirango mu gihe Imana yagennye uzishimire ko wabikije ubutunzi bwawe aho inyenzi n’ingese zitabasha kugera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza