Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari ibanga ryatuma udakomeza guhagarika umutima.
Hari ibanga ryatuma udakomeza guhagarika umutima.

Akenshi biratugora kwibabarira. Abantu benshi bagerageza kureka gukora ibyaha, bakanabigambirira, ariko bwacya bakongera bakabyisangamo. Ibi bica intege, ndetse bikaba byatuma bamwe bavuga ko ubukristo budashoboka, Pawulo yaravuze ati “Nshaka gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere. Mbese nawe niko bimeze?

Abenshi ni uku babayeho. Uyu munsi biba bimeze neza, ejo ukumva byanze nawe utazi icyerekezo cy’ibyo urimo. Ni intamabara ya buri munsi.Kugendana n’Imana umunsi ku wundi, ni urugamba rukomeye. Ariko hari inkuru nziza yerekeye iki kibazo. Icyo dukwiye kuzirikana ni uko umwuka w’Imana akorera mu mitima yacu. Ikibazo cyaba iki: Mbese numvira uwo mwuka? Ibyo ambwiye kureka nkora iki, ese mfata ikihe cyemezo?

Iyo unaniwe akantu gato, n’ikinini ntiwagishobora. Niyo mpamvu dukwiye kwimenyereza kubana n’Imana turwanya icyaha mu mitima yacu ndetse n’igisa nacyo. Ibi bizatubashisha guhangana n’ibigeragezo bikomeye uko byaba bimeze kose kuko Yesu ahari ngo atwongere imbaraga.

Abantu badafite Kristo muri bo, ntanubwo bashobora kumvira umwuka we, kandi abatwarwa n’iby’isi baba bishyize mu bubata bwabyo, ntibashobora kumenya ibanga ryo kubana na Yesu. Ab’isi, batwarwa n’ibyisi, ariko abizera Yesu Kristo, umwuka abemeza ibyaha byabo kandi bakagambirira kubicikaho, maze Yesu akabaha imbaraga.

Ntimukihebe mubonye ibyaha mwakoze!

Iyo ufite incuti nziza ikumenyesha ikosa wakoze, maze ikanakugira inama, maze nawe kuko uba uyigirira ikizere, wemera integenke wagize maze ugasaba imbabazi, kandi ukagambirira kutazasubira muri ayo makosa. Yesu ni incuti ihebuje. Atwitaho ntiyifuza ko hari n’umwe muri twe wazimira.

Niyo mpamvu avuga ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.(Matayo 11:28) Arongera kandi ati : Nimuze tujye inama, niko Uwiteka avuga.Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera. Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.” (Yesaya 1:18-19) Igihe rero ubonye ibyo wakoze bigaruka mu bitekerezo byawe, ni amahirwe ugize kuko Imana Ishakako ubyihana kandi ukabicikaho. Saba Umukunzi wacu Yesu, akwibutse n’ibindi byaba bitaragenze neza, ubisabire imbabazi, kandi ugambirire kutazabisubiramo.

Kwezwa ni urugendo ruhoraho.

Ntamwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Kuvuka ubwa kabiri ni kimwe, ariko no gukura ni ikindi. Gukurira mu buntu ni urugendo rukomeza... Igihe ubona habayeho gucika integer, ukwiye kwikubita imbere y’ibirenge bya Yesu kuko ari umubyeyi, ukamutakambira ngo agutabare. Kuko yasezeranye kutazadusiga. “Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen.” (2 petero 3:18)

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza