Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari icyo ukwiye gusaba Imana kandi gifite umumaro
Hari icyo ukwiye gusaba Imana kandi gifite umumaro

Zaburi 22:22 kiza ubugingo bwanjye inkota, Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw’Imbwa.

Ubuzima tubamo muri iy’isi buragoye kandi bwuzuyemo ibiturwanya byinshi. Akenshi satani n’ingabo ze iyo babonye batabashije kubona ubuzima bwawe baharanira gushaka kwica ubugingo bwawe kandi ubugingo nibwo bw’ingenzi ku bizera nyakuri.

Ikintu ukwiye gusaba Imana nuko yahora irinda ubugingo bwawe iminsi yose kandi igahora iguha kunesha kuko tubayeho mu buzima bw’urugamba, niyo mpamvu Pawulo yanditse aravuga ati” Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.” 2Timoteyo 4:7.

Kubera ko Pawulo yari yarasobanukiwe neza ko ubuzima ari urugendo, kandi ibanga ryo kubona ubugingo rikaba ari ukurinda ukwizera kwawe ntikunyeganyege, nibyo byatumye yemera kwitanga uburyo bwose bushoboka kugira ngo azarangize urugendo arwanye kandi anesheje bizamushoboze kuzabona ikamba yatsindiye kubwo kwizera umwami Yesu Kristo.

Niba wita ku iherezo ryawe rero, igihe ni iki ngo ukomeze urugamba kandi urwane intambara nziza yo kwizera kugira ngo satani atava aho akunyaga ikamba ryawe. Bibiliya itubwira itwihanangiriza ko tugomba gukomeza icyo dufite kugira ngo hatagira utunyaga ikamba ryacu, mu yandi magambo ikamba turarifite ahubwo icyo dusabwa ni ukuba maso tugakomeza kwizera umwami Yesu Kristo, dukora ibitunganye kugira ngo tuzahabwe ubugingo buhoraho ubwo Kristo Yesu azaba agarutse natwe turirimba indirimbo zo kunesha.

Nkwifurije ko wazavuga wirata nka Pawulo uti” Narwanye intambara nziza none ndangije urugendo kubwo kurinda ibyo kwizera muri jye.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza