Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari icyo wakora ngo uzabe mukuru mu bwami bw’ (...)
Hari icyo wakora ngo uzabe mukuru mu bwami bw’ ijuru

Umuntu aba yuzuye igihe afite ubumuntu muri we.Bigaragarira kandi mu buryo abana n’abandi; kuko ari bwo buryo wamenya niba uri kuzuza inshingano Imana yakuremeye.

Urukundo ruhamye rugomba kuba impande zose. Yaba ari mu burebure bwawe, iburyo n’ibumoso, reka urukundo rukuyobore. Mu mibanire yawe n’Imana ndetse n’abandi, intego nyamukuru twaremewe ni ukugirana ubusabane buhamye n’Imana kuko ni yo yabanje kudukunda. "Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. Umuntu navuga ati "Nkunda Imana" akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye"- 1 Yohana 4:19-20

Uko turushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana rutagira akagero, no kwemerwa tubonera muri kristo bidufasha kuva mu bubata bwo kwikunda no kumva wakoresha abandi mu nyungu zawe bwite gusa. Igihe Yesu Kristo yizihizaga pasika n’abigishwa be mbere gato y’urupfu rwe, intumwa zifuje kumenya uzaba mukuru mu bwami bw’ijuru ariko Yesu arabahakanira ababwira ko ushaka kuba mukuru mu bwami bw’ijuru akwiye guca bugufi akaba umugaragu w’abandi. "Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk’uhereza" - Luka 22:27.

Yesu yashakaga kubereka ko niba ari we mukuru ariko akaba yemeye kubahereza ari na ko bakwiye guca bugufi bagakorera abandi. Niba wifuza kuba mukuru mu bwami bw’ijuru ukwiye kurangwa no gukunda abandi ubakorera kandi wicisha bugufi. Yesu yaravuze ati "Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye"- Yohana 13:13-15

Yesu yari azi uwo ari we; yari abizi ko ibintu byose Imana yabishyize mu biganza bye, ukwiye kumwizera kuko muri we uzagiramo ubutware n’imbaraga. Imigisha yose ibonerwa muri we niba umwizeye, ugaca bugufi kandi ukagira urukundo. "Imana y’ Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru" - Abefeso 1:3.

Ukeneye kwisobanukirwa kugira ngo ubashe kubaha no gukunda abandi ariko mukundane nkuko data wa twese yadukunze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza