Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari imbaraga mu gukorera hamwe
Hari imbaraga mu gukorera hamwe

"Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe" - Itamgiriro 11:1

Iyo abantu bahuje umugambi , biroroha cyane kugera ku cyo biyemeje. Ubumwe no guhuza by’abantu bigwiza imbaraga. Mu Kinyarwanda baravuga ngo " Abagiye inama Imana irabasanga" . Iteka abantu bishyize hamwe batera intambwe kuko bagwiza ibitekerezo bakagirana inama.

Ubu abantu barashishikarizwa kwisungana mu mashyirahamwe na za Koperative, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.Aho bigeze, mu Rwanda abantu bitabiye gahunda yo gukorera hamwe mu makoperative mbere , ubu hari intambwe igaragara bamaze gutera.

Bibiliya itwereka neza ko mbere na mbere isi yose yari ifite ururimi rumwe. Kuvuga rumwe kw’abantu ni byo byabafashaga kujya inama bagashobora kugira iterambere. "Barabwirana bati ‘Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.’ Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo"- Itangiriro 11:3 . Kugira ururimi rumwe kandi ni byo byabashobozaga gukorera hamwe ingamba z’ ibikorwa byabo (Itamgiriro 11:4). Gushobora kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ akazi, ibikoresho, imikorere n’ imikoranire, ni ryo banga ryo kujya imbere haba mu rugo , mu kazi no mu itorero ndetse no mu gihugu. ”None ntakizabananira gukora bagishatse" (Itangiriro 11:6). Imana yatangajwe no kubona abo bantu barashoboye kugera ku bumwe kandi ihamya ko nta kizabananira kukigeraho.

Dawidi ni we wavuze ko aho abavandimwe baturanye bahuje ari ho Imana yategekeye imigisha. "Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje! Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, agatembera mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni, agatembera ku misozo y’imyenda ye. Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y’i Siyoni, kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw’iteka ryose" - Zaburi 1331-3

Umwami Salomon na we yongeyeho ko ababiri baruta umwe, kuko bazabona ibihembo by’ imirimo ya bo ”Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano “ -Umubwiriza 4:9-10

Na Yesu kristo ubwe yavuze ko ababiri nibahuza umutima kugira icyo basaba cyose Imana izagikora ”Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru“ - Matayo 18:19

Hari abantu benshi mu bantu bamenye Imana usanga bagira amacakubiri hakaba n’abahanga mu kuyahembera. Niba mu rugo rwawe harangwa bene uwo mwuka , uyu munsi wihane utangire kugendera mu bumwe kugira ngo umurimo wanyu ugire umusaruro kandi amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza