Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari Leta za Amerika zasinye itegeko rirengera (...)
Hari Leta za Amerika zasinye itegeko rirengera abapasiteri batemera gushyingira abatinganyi

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu by’ibihanganye kugeza ubu byemerera abantu gushyingiranwa bahuje ibitsina, hari Leta zimwe na zimwe zasinye itegeko rirengera abapasiteri badashyigikiye iri tegeko. Muri izi harimo Leta ya Texas na Georgia ndetse n’iya Florida.

CBN yatangaje iyi nkuru ivuga ko nubwo iri tegeko ryasinywe bidahagije ko hari hakwiye ingamba z’umwihariko mu rwego rwo kurengera abantu atari abapasiteri gusa cyangwa amatorero mu bijyanye no gushyingira gusa.

Leta zasinye iri tegeko zivuga ko rigamije kurengera abapasiteri, amatdini n’amatorero, imiryango n’abakozi bayo kutabangamirwa cyangwa ngo bagirweho n’ingaruka mu gihe baba batemera gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Abarebwa n’iri tegeko cyane bamwe mu bakozi b’Imana batangaza ko bishimishije kubona byibuze umuntu atazajya azira ko atakoze ibyo atemera.

Abavuga ibi bahamya ko iyi ari intambwe ishimishije yo kurinda ubwisanzure bw’amadini aho hutegekwa kubahiriza ibyita uburenganzira bwa muntu bigamije guhonyora amategeko y’Imana no kurenga ku mugambi w’Imana yavuze ko abazabana ari umugabo n’umugore.

Muri iki gihe hagenda hagaragara umuvuduko ukabije w’ibihugu mu kwemeza amategeko yemerera ababana bahuje ibitsina, ariko bikaba byarabaye agahomamunwa aho wumvaga hari n’amatorero yiyita aya gikristo, yemera gushyingira abatinganyi, mu gihe bihabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana yanditse muri Bibiliya bakoresha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Bishop Ndayisabye Rivuze kuwa 18-03-2016 saa 20:37
 

Ndabashimiye cyane kubwijambo RYIMANA mutugezaho. Ndabasaba ko mwadufasha mumasengesho. Gusengera itorero muri rusange. Dukorera mukerere ka Nyagatare mumurenge wa Mimuli muntara y’uburasirazuba. Itorero ni HERMON INTERNATIONAL HOLY CHURCH.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza