Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Hari ubwenge n’amahoro mu kubaha Imana no kunyurwa muri (...)
“Hari ubwenge n’amahoro mu kubaha Imana no kunyurwa muri byose” Dr Ivan TWAGIRASHEMA

Abantu batari bake bishwe no kutanyurwa, abandi bishimira kugira ubutunzi bukomeye, ariko wibuke igihe cyose ko amafaranga menshi atari igisubizo cya byose nubwo afasha byinshi igihe akoreshejwe mu buryo bukwiye bwubahisha Imana.

Umuntu yifuza buri gihe icyo atari yabona yakigeraho agatungurwa no gusanga ari ibisanzwe. Ariko wibuke na none, iyo hari ibyo ushyize iruhande kandi ari byo wenda byari bifite umumaro, ukirukira gushaka byinshi, mu rugo rwawe cyangwa abo ubana nabo birangira bakubona nk’umushyitsi kuko usa naho utahaba! Ni byiza gukora, ariko ijambo ry’Imana riravuga riti” uduke turimo kubaha Imana, kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ibimasa bigabuwe mu bibazo.” Ese ntiwaba wibeshya ahari umunezero wawe? Hitamo neza utazicuza utakibashije kwigarura.

Umwanditsi wa Zaburi we amaze gusobanukirwa ko kubaha Uwiteka no kunyurwa muri byose bimwihera amahoro, aterura amagambo aravuga ati” nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.” Zaburi 4:9. Yari amaze kumenya adashidikanya ko Imana ariyo ya mbere kandi agomba kunyurwa nuko imurinda ikamumenyera ibimukwiye kandi yari amazegusobanukirwa ko umunezero n’amahoro bisesuye bidatangwa n’uko umufuka uhagaze, bidatangwa n’uburanga kuko hari abo uburanga buhinduka ikibazo aho kuba igisubizo.

Dogiteri Ivan Twagirashema ni umugabo ufite impamyabumyi ihanitse mu bijyanye n’inganda n’ubutabire (Industrial chemistry and Catalysis), n’izindi mpamya bumenyi z’ibyiciro bitandukanye bya kaminuza ariko ntiyashyize imbere iby’amashuli ngo yirengagize ubutumwa bwiza bw’Imana, mu ijambo akunda gusangiza abamukurikira ku mbugankoranyambaga,avuga ko Imana irema umuntu yamuhaye umutima wo gushaka ubusabane n’Imana kugira ngo agire umutuzo n’amahoro. Ikibazo Dr. Ivan abona mu bantu bo muri iyi minsi ngo nuko bashakira amahoro mu bindi byose bishoboka bakaza kuyashakira ku Mana igihe babona ko ahandi byananiranye aho bavuga bati” noneho ni ah’amasengesho pe.”

Ibibazo twavutse biriho kandi tuzanasiga bikiriho, reka gutekereza ko wakwishoboza byose, ntuzabyikorera ngo ubirangize. Ukeneye ubusabane n’Imana mbere ya byose kugira ngo uryame usinzire wiziguye cyane, uwo munezero n’ayo mahoro bitangwa n’Imana gusa kandi ibyo bigufasha no kumva usuzuguye cyane ibikugoye uri kunyuramo kuko uba wifitiye umunezero n’amahoro muri wowe, haranira kwishimira iby’Imana iguhaye bitarimo impagarara kandi ushake ubusabane n’Imana maze urebe ngo icyo kibazo kiraba itangiriro ry’igisubizo cyawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza