Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari ubwishingizi dukura mu Mana
Hari ubwishingizi dukura mu Mana

Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba. Ba bandi bategereza y’uko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati ‘Ni Imana.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 28:5-6.

Amagambo dusomye haruguru ni inkuru ya Pawulo igihe yari mu rugendo rwe rwa nyuma bamujyanye i Kayisariya cyangwa se i Roma kumucira urubanza. Bageze mu Nyanja inkuge yabo irameneka abantu baroga bagera ku kirwa kitwa Melita.

Abantu bari bakonje cyane noneho Pawulo afata inkwi azishyira mu ziko ngo acane umuriro. Icyo gihe incira iva mu nkwi iramufata iramuruma Pawulo ayikunkumurira mu Nyanja. Abantu bari aho bavuga amagambo menshi kuko bavugaga bati “yakize mu nyanja ariko noneho ntashobora kubaho.

Bamwe bamwita umwicanyi, buri wese avuga ibyo yishakiye. Abantu bari aho bategereza ko ari bubyimbe cyangwa ngo apfe akindutse baraheba. Bo ubwabo bifatira umwanzuro bati “ni imana’.

Aha hantu Imana yakoreye Pawulo ibintu birenze imitekerereze y’abantu kugeza bita Pawulo Imana.

Hari ibintu bikubaho abantu bakavuga bati dukurikije ibyo tubona, dukurikije ibisanzwe cyangwa se amategeko y’ubumenyi twize n’uko bisanzwe bizwi bigomba kugenda gutya na gutya. Mu by’ukuri ibyo bariya bantu bavugaga byari byo kandi birumvikana ariko Imana ikora ibitandukanye cyane n’ibyo abantu batekereza.

Hari ibintu biba ku buzima bwawe abantu bagategereza ibizakurikira ariko iyo wishyize mu bwishingizi bw’Imana ikora ibitandukanye n’ibyo abantu bibwira kuko nta kiza nko kuba mu bwihisho bwayo.

Mu buzima bwo mu isi abantu bagerageza gukorana n’ibigo bitandukanye by’ubwishingizi kugira ngo bizabagoboke mu gihe cy’ibyago. Ibi byose biterwa n’uko nta muntu n’umwe ushobora kumenya ibizamubaho ejo hazaza. Umuntu ashobora kumenya ibyahise ariko ntashobora kumenya ibiri imbere. Iyi niyo mpamvu ituma umuntu agerageza kwiteganyiriza kugira ngo wenda ejo hazaza hazabe heza.

Iyo uramutse ugize ibyago (inkongi y’umuriro, urupfu,……) n’ibindi byinshi ntabwo umera nk’udafite ubwishingizi kuko bakwitaho, bakarihira abana bawe amashuri, bakakuvuza n’ibindi byinshi kandi ubona bifite umumaro munini rwose.

Natwe rero abakozi b’Imana hari ubwishingizi dufite. Ntabwo ari ubwishingizi dusinya mu masezerano yanditse nk’ay’ibindi bigo by’ubwishingizi ariko dufite ubwishingizi buva mu budahangarwa bw’Imana yacu. Ubu bwishingizi ntibuboneshwa amaso y’umubiri ariko burahari iyo umuntu yinjiye muri Kristo Yesu.

Imana isumba imigambi ya satani, isumba imigambi y’abantu n’ibintu byose biriho kandi ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira n’ibyo dusaba nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Abefeso 3:20.

Niba abantu bateganyiriza ejo hazaza habo bakiri mu isi kandi bakagana ibigo bitandukanye n’abantu bakijijwe bafite ubwishingizi bakura mu Mana biringiye kuko iri hejuru ya byose.

Abantu bategereje ko Pawulo hari icyo aba baraheba nyuma barahindura kuko byagenze uburyo bubarenze bituma bareka ibyo bavugaga bati ni imana.

Nshuti niba mukorera Imana nimuze tugume mu Mwami Yesu kuko hari ubwishingizi dukuramo kandi si aha gusa mu isi ahubwo nyuma y’ubu buzima hari n’ubundi tuzahabwa mu gihugu cyo mu ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza