Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari uduce tutavugwa kandi abakristo bibasiwe no (...)
Hari uduce tutavugwa kandi abakristo bibasiwe no gutotezwa cyane

Uko ibyegeranyo byerekeye ihohoterwa n’ivangura rikorerwa abakristo hirya no hino ku isi, cyane mu bihugu umubare wabo ari muto cyane, bitewe n’ubwiganze bw’abayoboke b’andi madini atemera Yesu Kristo, niko hagenda hamenyekana tumwe mu tuce abakristo bibasiwe kurusha ahandi. Aha ariko nanone ni nako usanga hari uduce tutavugwa mu itangazamakuru, ariko nyamara wajya kureba ugasanga hi hamwe mu hantu itotezwa ry’abakristo riri ku rwego rwo hejuru.

Christian Today itangaza ko muri utu duce harimo agace ko mu Burengerazuba bw’igihugu cya Indoneziya, aho umubare munini w’abatuye aka gace ari abakristo nubwo ubusanzwe muri rusange iki ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu ku isi. Kuva aka gace kajya mu maboko ya Leta ya Indoneziya mu mwaka w’1963, nibwo hatangiye kugaragara gutotezwa kw’abakristo, ari nako bigenda bihindura isura umunsi ku munsi.

Abakristo bo muri aka gace banyuzamo bakaburana uburenganzira bwabo

Muri raporo nshya y’umuryango gaturika muri Australia harimo kurebwa ku itabwa muri yombi ridakurikije amategeko rikorerwa abakristo, kubashimuta, iyicarubozo ndetse no kubagabaho ibitero. Hari ariko n’izindi raporo zagiye zigaragaza ko polisi yo muri kariya gace iburizamo amateraniro y’abakristo, kimwe mu bikorwa bigaragaza uruhare rw’inzego zishinzwe umutekano mu kubagamira ubwisanzure bw’imyizerere.

Muri izi raporo, inyinshi zishimangira umugambi wa Leta wo gusimbuza abakristo abayisilamu. Iyi ikaba imwe mu mpamvu, imisigiti igenda yubakwa ahantu hose.

Muri iki gihe gutoteza abakristo bigenda bifata indi ntera, kuburyo abakurikiranira ibintu hafi bakemanga ngo iki gishobora kuba gisatira igihe cya mbere, aho intumwa zaziraga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugeza naho zishwe. Ibi bishimangirwa n’ibikorwa bitandukanye bigaragara mu bihugu byinshi bigamije kubangamira abakristo, kandi Leta igasa naho ntacyo yiteguye gukora ngo irengere uyu mubare nyamuke.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza