Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari uguhamagara ngo agufashe guhindura ibikugoye (...)
Hari uguhamagara ngo agufashe guhindura ibikugoye bikubere imbaraga.

Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.”Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.”Luka 13:12

Umuntu ntashobora kumva uburyo intambara anyuramo mu buzima zishobora kumubera imbaraga zo kugera lku kintu runaka, nyamara ikintu cyose kibaho kubw’impamvu kandi iherezo ryacyo uko byagenda kose kibyara ikindi. Niyo mpamvu umuntu akwiriye kugira imbaraga nyinshi kabone niyo yaba arikunyura mu bimugoye byinshi. Izo ntambara urwana nubasha kuzihindura uburyo bwo kugwiza imbaraga bizagushoboza kuzibavamo ufite igisubizo cyiza ariko niwacika intege zizarangira zizanye izindi.

Bibiliya itubwira inkuru y’umugore warumaze imyaka myinshi arwaye, nubwo ntabyinshi bamuvugaho ariko bigaragaza ko yari abayeho mu buzima bukomeye, bw’umubabaro n’agahinda, ntekereza ko hari ibintu yabonaga abandi badakora bafata nk’imikino akumva yifuza kuba yabikora ariko kuko yari arwaye akaba atarashoboraga kubikora.

Ariko yarwanye urugamba rukomeye, agera mu isinagogi cyangwa se urusengero Yesu yari arimo. Urebeye kubigaragara, ntiyarakwiye kuza ku rusengero kuko yari arwaye kandi abameze kimwe nawe bagomba kwihamira mu rugo ariko kubwo kwizera yari afite no kumva ko ikigeragezo arimo atari cyo gikwiye kumuhamana, atera intambwe yigira mu rusengero.

Bibiliya itubwira ko ubwo Yesu yamubonaga, yamuhamagaye ngo aze amusange. Ntekereza ko Yesu Kristo atigeze amusanga ahubwo yamusabye ko ariwe uza aho ari. Tekereza nawe abantu ukuntu barebaga uyu mugore arwana no kuva aho yari yibereye kugira ngo agere kuri Yesu Kristo? Rwari urugamba rukomeye ariko umugore yiyemeza ku rugiramo imbaraga. Buri ntambwe yateraga, yagaragazaga ukwizera yari afite kandi kumvira kwari muri we. Bibiliya itubwira ko uko uyu mugore yateraga intambwe asanga Yesu Kristo, ariko Yesu yamwaturiragaho ugukira kugeza ubwo yageze aho ari amurambikaho ibiganza arakira.

Utekereje neza kuri iyi nkuru wasanga ari nk’ikirahuri wakwireberamo kuko iyo uri kunyura mu bihe bikugoye mu buzima, Satani akora ibishoboka byose kugira ngo afungirane imbaraga n’ubushobozi Imana yashyize muri twe. Ibi umwanzi abikora abinyujije mu kukwereka ko ibintu bikomeye kandi byarangiye, akagutera ubwoba.

Bishoboka ko waba warakomeretse muri wowe, bashobora kuba barakuvuze nabi, ushobora kuba ugira uburakari cyangwa wumva ubuzima bukurambiye, byanashoboka ko ufite uburwayi bw’umubiri bukugoye cyangwa izindi ntambara urimo guhura nazo, dore ijambo rigukwiye: Yesu arakubwira ngo “ nsanga” ntakindi wakora atari ugutera intambwe ugasanga Yesu kuko aguhamgara kandi ashaka kugukiza ibyo byose.

Ushobora kuba utarigeze wumva ko hari uwakuruhura ariko Yesu Kristo ateze amaboko kugira ngo akwakire. Nutera intambwe ntiwemerere ibyo biguca integer kukugiraho ubutware, uzagira imbaraga zo kunesha kuko uzaba uteye intambwe zo kwegera Yesu Kristo kandi nawe yiteguye kukwakira no kukwitaho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza