Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari umurage ugutegereje
Hari umurage ugutegereje

“Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana,kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.” Abaroma 8:16-17

Umurage ni ikintu gikomeye, kandi umubyeyi wese mwiza ntabura guha umurage umwana we akunda, Imana rero ivuga ko turi abana bayo, none yabura ite kuduha umurage mwiza?. Tekereza uri umwana w’umwe mu baherwe bariho mu isi, ibyo byaguhesha amahirwe yo kuzasigarana ubutunzi bwabo ndetse bwose nk’umurage baba baguhaye, none se niba umubyeyi wo mu isi abasha gutanga umurage ni iki cyabuza so wo mu ijuru kuguha umurage kandi yemeza ko uri umuraganwa na Kristo?

Mu by’ukuri kumenya ko uri umuragwa mu bwami bw’ijuru ni ikintu kinejeje cyane kandi gitangaje, bishatse kuvuga ko buri kintu cyose Imana yahaye Yesu Kristo nawe ari icyawe, uzasangira icyubahiro n’ubwiza nawe kandi ubuziraherezo.

Nta muntu utararemwe n’Imana, kandi ishaka ko buri wese aba mu muryango wayo kugira ngo aragwa ibyayo byose nkuko yabyeguriye Yesu Kristo. Ntibigoye igusaba gusa kwemera ko ikwakira mu muryango w’abana bayo igihe cyose uyemereye ikayobora ubugingo bwawe uba wamaze kwinjira mu mudendezo w’abana bayo.

Umubyeyi wese akenera kumenya niba umwana akwiye guhabwa umurage, kandi akenshi na kenshi ababyeyi babanza kugerageza umwana n’utuntu duto mbere ko bamuha byinshi, uko ninako no mu mwuka bimeze, ubuzima ufite nibwo geragezwa rya mbere urimo, Imana ishaka kubanza kukugerageresha ubuzima ufite kugira ngo irebe icyo ubukoresha nuko ubukoresha kugira ngo izabone uko iguha ubw’iteka ryose.

Imana ikomeza kureba impano yaguhaye kugira ngo irebe ko uzabasha kuyikuza kurushaho mu ijuru. Imana igomba kureba uko ukoresha ubutunzi bwawe kugira ngo izaguhe uburushijeho niba koko ukoresha neza ubuke yaguhaye mu nzira ziyinejeje kandi ikurikirana buri kantu kose uko yakaguhaye kugira ngo imenye niba koko uzabasha kwakira umurage wagutse iguteganyirije.

Wibuke ko ijambo ryayo rivuga riti” Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri?Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?.”Luka 16:10-12 Ukomeze kwibaza uko urimo ukoresha ibyo Imana yaguhaye kugira ngo ibone uko izaguha ibyo uzigengaho nkumurage wawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza