Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hari umwihariko w’Imana ukwiye kwitaho
Hari umwihariko w’Imana ukwiye kwitaho

Iyo bavuze ko hari ikintu cy’umwihariko baba bashaka kuvuga ko icyo kintu cyihariye, Imana nayo ifite ibintu byinshi yihariye cyane ariko ubu turareba ibintu nawe ukwiye kwitaho ugendeye ku buryo Imana ikorana n’abana bayo.

Turifashisha ubutumwa bwiza nkuko buboneka muri Bibiliya mu gitabo cya mbere cya Samweli, igice cya cumi na gatandatu. Dore umwihariko w’Imana ukwiye kujya uhora uzirikana :

1) Imana itoranya ntawe igishije inama: 1 Samweli 16:1,

Imana irihagije kandi icyemezo ifashe kiba gitunganye kuko nayo itunganye. Iyo Imana igiye gutoranya umuntu, ntabwo ireba nkuko umwana w’umuntu areba kandi ntawe igisha inama kuko igize abajyanama yaba itihagije kandi ibyo byatuma itoranya bigendeye uko abajyanama baba babitekereje. Mu bushobozi bwayo itoranya ikurikije uko ibona bizayihesha icyubahiro kuko ibasha kureba mu itangiriro ikageza mu iherezo.

2) Imana ireba mu mutima iyo itoranya: 1 Samweli 16:7.

Umutima ni inkingi fatizo y’ibintu byose, iyo Imana igiye gutoranya ireba wamutima ibona ko izakoresha bikayihesha icyubahiro, ntabwo ireba igihagararo, icyubahiro, uburanga cyangwa se ibindi byose abantu bareberaho .

3) Imana iha umwuka wayo abo yatoranyije: 1 Samweli 16:13

Iyo Imana igutoranije iguha imbaraga kandi ikagusiga amavuta y’ubutware, ubushishozi, ibyishimo, …….byose ikabiguha ibinyujije mu mbaraga z’Umwuka wera kuko ariyo ihita ifata umwanya muri wowe ikakuyobora muri byose.

4) Nta cyakorwa igihe uwo Imana ishaka ataragera mu mwanya we: 1 Samweli 16:11,

burya rero Imana igira gahunda cyane, nkuko igihe umukwe n’umugeni bataragera mu mwanya wabo bifatwa ko umuhango w’ubukwe nyirizina uba utaratangira, ninako no ku Mana bimeze. Niba ari wowe itoranije, niyo abandi baba barikwihuta cyangwa bashaka kugera ku bintu runaka, ntibishobora kwihutisha Imana ngo ikore utarahagera. Hari ibintu byinshi bigutegereje ngo ubanze uhagere Imana ibone kubikora

niba hari icyo Imana yavuze igomba gukora mu buzima bwawe, niba Imana yaragutoranije, ntuhangayike ngo nta muntu ukuzi uzatuma uba icyo yakubwiye uzaba, oya rwose pe! Wihangayika ntabwo Imana itoranya nk’abantu kandi niyo basa nabatinda kugira icyo bakubwira, nayo ntacyo izakora utarahagera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza