Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hora witeguye kubabarira
Hora witeguye kubabarira

Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.

Mwirinde! “Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire. Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.” Luka 17:1-4.

Aha Yesu yavugaga ku mibanire y’abigishwa. Mu nzira yo gukurikira yesu, harimo ibisitaza byinshi bishobora gutuma umwigishwa agwa mu cyaha. Avuga kandi ko uteza ibi bisitaza azabona ishyano.

Umuntu wese ukurikiye Yesu, akwiye kumenya ko ari ku rugamba ahanganye n’isi. Umwanzi wawe si mugenzi wawe. Abayoboke ba Kristu basabwa kurangwa n’urukundo; ntibahemukirana. “Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we” 1 Yohana 2:10.

Umuyoboke wa Kristu akwiye kuba ari umuntu wigengesera, atagamije gusa kubabaza mugenzi we, ahubwo anirinda kugwa mu cyaha igihe ahemukiwe. Akeneye ubuntu bw’Imana kugira ngo bumurinde kugwa mu cyaha ndetse bunamurinde gushwana na mugenzi we.

Umwigishwa wa Yesu agomba guhora yiteguye kubabarira buri gihe nk’uko na Yesu yabikoze.

Kwigengesera ndetse kubabarira bituma habaho urukundo mu bayoboke ba Yesu.

Ikindi umuntu wese akwiye kuzirikana ni uko umuntu udashobora kubabarira nawe atazababrirwa, ubwo twese twifuza kubabarirwa ni ngombwa ko tubabarira abandi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza