Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Humura icyo Imana yanditse yaracyanditse
Humura icyo Imana yanditse yaracyanditse

Yesaya 45 ;1-2 Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati"Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza Abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.

Imana yavuze kuri Kuro asigaje imyaka 113 ngo avuke, ivuga ko imwimikishije amavuta, ivugako azayubakira urusengero ntakiguzi ahawe.

Yesaya 44:28 Kandi avuga ibya Kuro ati ’Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati ’Hazubakwa’, kandi avuga iby’urusengero ati ’Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ "

Hari umugabo witwa Astage akaba yari afite umukobwa w’ikinege witwa Mandane maze arota amazi adendeje aho umukobwa we Mandena yari ahagaze, ayo mazi yuzura igihugu cyose abirota inshuro 2, abaza abanyabwenge iby’izo nzozi bamubwira ko umwana uzabyarwa n’uwo mukobwa we ari we uzigarurira ibihugu byinshi, maze agambirira kutazashyingira umukobwa we muri icyo gihugu cye kuko yari atinye ko umwuzukuru azamukura kubutegetsi.

Nyuma umukobwa we ashaka igikomangoma cyo mu gihugu cy’ubuperesi iwabo bamenya ko atwite bamutumaho ngo azaze kubyarira iwabo se, asaba ko bamuzanira umwuzukuru kugira ngo abe ari we umusuhuza ubwambere ntibamenya icyo agendereye akimufata amuhereza umutware we witwa Harpagus ngo amwice, atuma k’umukobwa we ko yabyaye umwana upfuye kandi ko bahise bamushyingura. Umukobwa we arahaguruka asanga umugabo we aramubwira ati data niwe umpekuye nyuma wamutware abonye uko wa mwana arimwiza atinya kumwica nawe amuha umushumba wabo ngo azamwicire mw’ishyamba aho aragira umukumbi.

Bene data niba Imana hari icyo yakuvuzeho ntacyo uzaba kitarasohora kuko icyo yanditse yaracyanditse, nticyavanwaho n’umuntu, n’inzangan, n’ishyari. Hoya kuko icyo yavuze yarakivuze.

Nyuma wa mushumba ageze iwe asanga umugore we amaze kubyara umwana arapfa aramubwira ati reka dushyingure uyu maze uyu bampaye kwica ariwe turera KURO abaho gutyo arererwa mu bashumba.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri bari gukina ibya gisirikare n’abandi bana batora ababakuriye bamugira Komando wabo, bari gukina umwana umwe yica amategeko cyangwa amabwiriza bagenderagaho akubita wa mwana amugirira nabi ikirego kigera I bwami, bahamagaza umwana na se umwami atanga itegeko ko uwo mwana yicwa se asaba imbabazi biranga umwana abaza umwami ati ngiye guhorwa umuntu wishe itegeko ati kandi mubantoye n’uyu mwana arimo kandi ari mubashyizeho ayo mategeko none icyo umpora ni iki?

Umwami atangazwa n’ubwenge bw’uwo mwana ahamagaza se kugira ngo bamenye iby’uwo mwana neza, nawe ahageze amutekerereza amava n’amavuko y’uwo mwana aramwerurira ko ari umwuzukuru we. Niko guhamagaza wa mukobwa we amuha umwana we iwabo baranezerwa ageze iwabo ariga ibigendanye n’igisirikare, arakomera, aza kuba ukomeye yigarurira ibihugu byinshi atera sekuru na cya gihugu cye arakigarurira acyomeka ku bindi nk’uko Imana yari yabivuze.

Nababwiye ngo niba ufite icyavuzwe n’Imana umeze nk’umuntu ufite amafaranga kuri konte nubwo yaba iborotse ariko iri mw’izina ryawe aho izafungurirwa ni iyawe.

Uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko icyo Imana yanditse ku buzima bwawe yaracyanditse cyangwa icyo yavuze yarakivuze, nubwo abanzi bahagurukira kukurwanya ntacyo uzaba kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.

Muribuka igihe Yesu abambwa, banditse hejuru ye ngo ni Umwami w’abayuda, basaba ko bandikaho ngo ni uwigize umwami w’abayuda ariko Pilato arabahakanira ati oya icyo nanditse nacyanditse. Yohana 19:19-22

Humura nubwo ubona bikomeye iyavuganye nawe niyo kwizerwa, tuza nubwo ubona ko bitinze bizasohora iyakubwiye ntibeshya, ntiyivuguruza kandi manda yayo ntirangira ngo wenda ugire ubwoba ngo izashira idasohoje ibyo yakubwiye humura tuza umutima kuza ko biraje. Imana ishimwe cyane, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

ngoga kuwa 6-06-2016 saa 03:12
 

ndifuza kumenya inkuru yuwo mugabo Astage warose izo nzozi niba iri muri bible cg ari muzindi nkuru zitari muri bible, kuko harinkuru nyinshi zitari muri bible kdi zidufasha gusobanukirwa bible. abize theology badufasha. murakoze imana ibahe umugisha kubwo umurimo mukora.

NGOGA kuwa 6-06-2016 saa 03:10
 

ndifuza kumenya inkuru yuwo mugabo Astage warose izo nzozi niba iri muri bible cg ari muzindi nkuru zitari muri bible, kuko harinkuru nyinshi zitari muri bible kdi zidufasha gusobanukirwa bible. abize theology badufasha. murakoze imana ibahe umugisha kubwo umurimo mukora.

NOEL kuwa 27-05-2016 saa 12:47
 

nimureme
ahubwo muyishimire imirimo yayo myoza.

tuyisenge kuwa 26-05-2016 saa 12:12
 

Icyo yavuze yaracyivuze icyo yanditse yaracyanditse, humura ! uko ni ukuri pe. Kenshi amavuta uwayasizwe ahura n’ibibazo byinshi pe ariko amaherezo aranesherezwa n’uwayamusize.(UWITEKA ).Hari irindi jambo riri muri Yesaya 66:9 rivuga ngo Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara? nibyo uwiteka abaza. Ko arijye utuma babyara nabaziba inda? niko uwiteka abaza
Muri make uwiteka wagusize kubw’umugambi we, azatuma icyo yagusigiye ukigeraho, azaca inzira yacyo, azahakugeza kuko nubundi ntiyakugishije inama ijya kugusiga. Ni Alfa na Omega, ari mu itangira kandi ari mu irangiza, nta mpamvu yo guhagarika umutima na gato. Amahoro niwo murage w’abana b’Imana kuko bahawe assurance yose100% nicyo gituma tugira amahoro , ni uko ubuzima bwacu buri mu biganza by’uri itangiriro kandi akaba iherezo. Yesu muri Yohana 14 yaravuze ngo ntimuhagarike imitima yanyu , mwizere Imana nanjye munyizere. SHALOM, SHALOM, ntiwite kubikurwanyije igihe cyinini , tumbira umusaraba, tumbira yesu akwambike imbaraga zo kubinyuramo gitwari , uri umuneshi kuri byo.
Imana iguhe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza