Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » I Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umwarimu (...)
I Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umwarimu araregwa gukoresha ikimenyetso cy’umusaraba mu ishuli yigishagamo.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni ikimwe mu bihugu birimo abakristo benshi ariko kandi bivugwa ko cyubahiriza uburenganzira bw’abantu bose kubijyanye n’imyemerere yabo. Texas umwe mu mijyi ikomeye muri kiriya gihugu, haravugwa umwarimu ubu uri mu mazi abira kubera kuzamura ikimenyetso cy’umusaraba mu ishuli yigishagamo kandi akanazira ko yigisha yavuze ko nta muntu n’umwe uboneye uretse Yesu Kristo wenyine, imvugo itarashimishije abatamwemera.

Umwe mu babyeyi w’umuhakana Mana nzima, akaba yarahise amenyesha umuryango American Humanist Association (AHA) ko ibyo uwo mwarimu yakoze atari byo ahubwo akwiye gushyikirizwa inkiko.

Umuryango AHA wahise woherereza ibaruwa inzego zibishinzwe harimo n’ubuyobozi bwaho uwo mwarimu yigisha mu ishuli ryitwa Benavides Elementary School, ibaruwa ikubiyemo ibyaha uy’umwarimu aregwa cyane cyane arashinjwa gukoresha akazi ke agamije kubwiriza no gukwirakwiza imyemerere ye.”

Umuryango American Humanist Association ukaba wahise utanga iminsi 7 kuri iryo shuli kuba wamaze kugira icyo uvuga n’icyo ukora kuri byo birego bake kumwarimu waryo.

Umuyobozi wa AHA David Niose, yavuze ko abatari abakristo n’imiryango yabo nta mpamvu yo kugira ngo babwirizwe ubutumwa batemera bityo agasanga uburenganzira bwabo bwarabangamiwe. Ariko abakurikiranira hafi iby’imyizerere muri kirya gihugu bakavuga ko nta burenganzira bw’umuntu n’umwe bwaba bwarahutajwe kuko kuva cyera hagiye hifashishwa ingero zitadukanye zo mu byanditswe byera hagamije gufasha abanyeshuli gusobanukirwa no gufata neza ibyo bigishijwe.

Intego yikoreshwa ry’ibimenyetso bitandukanye mu mashuli muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari ugufasha abiga kumenya neza ibyo biga harimo no kubafasha kumenya gusoma neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza