Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ribi bamwe mu bakobwa bagerageza guhisha!!
Ibanga ribi bamwe mu bakobwa bagerageza guhisha!!

“Ndi umukobwa wabaswe n’amashusho y’urukozasoni no kwikinisha. Mpora nibaza nti ’ni gute nakwigobotora iki kibazo? . Nakora iki? Sinshaka kubibwira umuntu n’umwe kuko biteye isoni. N’uwo nabwira ashobora guhita atangira kunshira urubanza.

Ndacyari umukobwa ugihura n’ibigeragezo byo kwikinisha…Ngerageza gukora uko nshoboye kugira ngo mbivemo njye kure yabyo ariko nkisanga nabisubiyemo, ndumva nicira urubanza muri jye, ndifuza kubohoka nkakibamo. Numva meze nk’umurwayi; ndembejwe na byo.

Mbaye umukristo vuba, ariko mbere y’uko mba we nari imbata y’amashusho y’urukozasoni no kwikinisha. Kugeza n’ubu byarananiye kubireka….nagiye mbyicuza kenshi, nsaba Imana imbabazi nti ’Data mbabarira’. Nyibwira ko noneho ngiye gutangira gukora neza nkaba umukristo nyawe. Ariko ndabinginze, mumbabarire mungire inama kandi munansengere!!!!!”

Nk’uko bigaragara muri Charisma news dukesha iyi nkuru; ngo nibura kuri buri munsi umwe babona umukobwa uba ufite ikibazo nk’iki cyo uba yabandikiye abagisha inama.

Abo bakobwa akenshi bicacara impande zanyu mu nsengero icyumweru ku kindi bafite ubwoba bw’uko hari uwashobora kubavumbura. Bagendana ikimwaro nk’umwambaro. Bagerageza kwiyumanga ndetse bumva badashaka ko hari uwagira icyo abamenyaho kerekeranye n’izo ngeso mbi zababase. Iteka bahorana ubwoba kubera ko batabasha kuvuga ingoyi bariho y’icyaha cyababase. Ntamunzero namba bafite.

Gusa nubwo bagerageza kuryumaho, muri Yakobo 5:16 ho haravuga ngo “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

Musabe Imana kugira ngo ibakoreshe mu gufasha abakobwa nk’aba ndetse n’undi wese waba ufite ikibazo nk’iki cyo kwikinisha no kubatwa n’amashusho y’urukozasoni yananiwe kureka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza