Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo guhirwa no gutsinda
Ibanga ryo guhirwa no gutsinda

Ibiri muri iki gitabo ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yosuwa 1:8

Ubuzima turimo mu isi ni urugamba,igihe ubashije kubaho neza abantu bavuga ko wahiriwe kandi wamaze kunesha urwo rugamba ariko guhirwa nyako ni ukugira ijambo ry’Imana muri wowe, naho kunesha gukwiriye ni ukugera aho Imana iguhamagarira kugera, aho twese dutegereje kuzagera (abazanesha urugamba) ariho mu bwami bw’ijuru.

Dore ibanga Imana yahaye Yosuwa imaze ku muhitamo nyuma yo gupfa kwa Mose, Mose amaze gupfa, Imana yahisemo Yosuwa ariko imuha iri banga rizatuma ahirwa kandi akazatsinda byose. Ipfundo ry’ubwenge, ipfundo ryo kugirirwa neza riri mu guhamya n’akanwa ibiri mu ijambo ry’Imana, ukaritekereza igihe cyose kugira ngo ubashe kuryubahiriza. Ubishatse tangira ubu rero, ijambo ubonye uryibikeho, urivuge kuko ariho hari ipfundo ryo guhirwa no gutsinda muri byose. Imana irusheho kongera inyota mu mitima y’abantu kugira ngo bongere kurushaho gusoma ijambo ry’Imana kuko aribwo butunzi burimo ibanga ryo guhirwa no kunesha muri byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza