Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo gukira umunaniro ukabije
Ibanga ryo gukira umunaniro ukabije

Waba wibaza nkanjye impamvu uhorana stress (Umunaniro ukabije)? Abantu benshi bahorana umunaniro ukabije, bagerageza kubirwanya aho kugabanuka bikiyongera.

Mpora nibaza impamvu mporana umunaniro ukabije mu mubiri wanjye, kandi igikomeye cyane ni uko igihe cyose bimeze bityo, ndarya cyane igasa n’aho igabanutse, ariko bigatuma ibiro byanjye byiyongera (ibintu ntifuza mu buzima bwanjye). Ubu ndibaza impamvu ya byo, ikanyobera. Abantu benshi barwanya umunaniro ukabije mu buryo butandukanye. Abenshi barangwa no gufata amafunguro menshi nkuko abaganga babigaragaza. Mu gihe abandi badashobora no kurya igihe bafite stress nyinshi. Ese wowe iyo ufite stress ubigenza ute? Stress ukunda kugira yaba iterwa n’iki? Ahari birashoboka ko uruhare runini ari urwawe, kandi no gushaka umuti, uruhare runini rugomba kuba urwawe. Gusa hari igihe dushakira umuti aho utari. Umwami Dawidi amaze gukora icyaha cy’ubusambanyi, yihannye agira ati: "Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha umunsi ukira" - Zaburi 32:3

Stress itera abantu benshi kujya kure mu ntekerezo , abenshi bakananirwa no gukora ibyo barimo, nyamara kwakira Yesu Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza w’ ubugingo bwawe byagutsindira ibibazo byose wibaza kenshi ukaburira umuti

Kubera iki wisanga uri gufata amafunguro menshi cyane mu gihe wagize stress? Cyangwa se ugasanga udashaka gufata amafunguro, ndetse ukumva utanayegera? Ushobora kuba ufata ibisindisha kugira ngo wiyibagize ibyaguteye stress. Impamvu ishobora kuba ari uko amafunguro agufasha kwibagirwa ibyakubabaje. Kurya ni byiza, ndetse bishobora kugufasha kwibagirwa ibyaguteye stress. Hari abatekereza ko kunywa ibisindisha ari byo kumva ari byo byabafasha, nyamara ntacyo bikemura. Iyo tubabaye, tuba dushaka ibintu bitugarurira ibyishimo, kabone n’iyo byaba ari iby’akanya gato.

Igisubizo kuri stress ni ikihe?

Mbere y’ibindi byose, ibibazo byawe bishyire mu biganza by’Imana, kandi wige kwizera ibisubizo bya yo uko byamera kose. Imana iragukunda, kandi yitaye ku buzima bwawe bwose, harimo n’ibyo bigutera stress. Ugururira Imana umutima wawe kandi uyegurire ubuzima bwawe bwose. Yesu aravuga ati: "Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura."(Matayo 11:28).

Numara kwegurira Yesu ubugingo bwawe, musabe ubwenge bwo guhangana n’ibigutera stress, mu kimbo cyo gushaka kubyihunza. Imana izi ibyawe byose kurusha uko ubizi. Ni Alpha na Omega, itangiriro n’iherezo. Izi n’uko ibyo byose byakemuka. Ibyanditswe byera biravuga biti: "Ariko niba hari umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana,... kandi azabuhabwa" - Yakobo 1:5.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza