Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo kubaho wishimye
Ibanga ryo kubaho wishimye

Bitewe n’ubuzima tunyuramo, hari igihe umwanzi abutugoteramo; tukisanga nta mpamvu yo gushima. Nyamara Imana ishaka ko tubaho ubuzima bunyuzwe kanda bushima muri byose.

Izi ngingo eshatu zagufasha kwikuramo umwuka wo kutanyurwa; ukajya uhora ushima:

1. Genzura neza intego yawe

Biragoye guhora ushima iyo uhanze amaso ku bibazo uhura nabyo gusa. Nko kuba ukennye, udafite ibyo wifuza, kuba utaragera aho wifuga kugera: haba mu kazi, mu rugo, ku bana, n’ibindi.

Mu by’ukuri, kuba udafite bene ibi, birababaje. Ariko ntukwiye kubyishingikirizaho. Ntibikwiye kuba intego nyamukuru yawe. Kamere muntu ihora ishaka ibyiza gusa.

Ntawe uragera aho avuga ko nta bindi akeneye. Twese duharanira gutera intambwe yo kugera kuri byinshi. Aho guhanga amaso ibibazo, jya ufata ko urwego ugezeho ari rumwe mu zigize urugendo rw’iterambere. Erega n’abari imbere yawe, baciye mu bibazo.

2. Jya wishimira aho wavuye n’aho ugeze

Hari igihe Satani aguheza mu kwicuza, bigatuma wibagirwa no kwishimira aho ugeze.

Akenshi wisanga uri muri “Iyo mbimenya, nari kubigenza gutya. Iyo bitagenda kurya, ntibyari kuba bimeze bitya”. Mbega ukisanga mu maganya gusa. Iyo umuntu ari mu maganya, ntabona ibyo yashimira Imana.

Hitamo kwishimira aho ugeze: intambwe umaze gutera: ayo maganya no kwicuza bishire.

3. Shima Imana ku byo ufite

Niba ushobora gusoma ibi, wakayishimiye ko yaguhaye kureba ukabona! Hari abatabasha kubisoma. Yishime kuko ubasha gutekereza.

Yaguhaye ubuzima; nturwaye, iguha umuryango, urukundo, ubwenge, amaboko, amaguru, guseka n’ibindi. Erega hari benshi batabifite. Jya uzirikana ko wowe wabiherewe ubuntu. Ibi byonyine byagatumye uhora ushima.

Hari umuhanga umwe wavuze ati, “Jya wishimira ibyo ufite; bizarangira ubonye byinshi. Nurarikira ibyo udafite, ntuzigera na rimwe ugira ibiguhaje.”

Ikigaragara cyo ni uko Imana ishaka ko tubaho ubuzima bushima, tangira kwitoza gushima no mu two ubona nk’aho ari duto. Ikuremo umwuka wo kugaya, utangire ushime kandi unezerwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

UWERA Marie Christine kuwa 15-01-2015 saa 00:28
 

Murakoze cyane kubw’ijambo rikomeye muduhaye ry’uyu munsi "ibanga ryo kubaho wishimye".Ndifuza kubika iri jambo aho najya ndikurikirana kenshi "copy and past", mubimfashemo.
Merci.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza