Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo kubona umugisha wifuza
Ibanga ryo kubona umugisha wifuza

Abantu bose ku isi bifuza umugisha: abakristu bo baranawusengera ngo Imana iwubahe, abandi bakora ibikorwa byiza by’urukundo kugira ngo Imana ibahe umugisha. Muri iki gihe bwo birakaze mu nsengero: hari abigisha benshi n’abapasiteri bigisha bagatanga ubuhamya bukomeye: maze bakabwira abakristo ngo batange ituro ry’inyamibwa (ituro riremereye cyane cyangwa icyo wacungiragaho mu byo utunze) kugirango Imana iguhe umugisha: bakakumvisha buryo ki nk’uko byagendekeye runaka mu buhamya bwatanzwe, ko ariko nawe bizakugendekera nutanga inyamibwa mu byo utunze. Maze abantu nabo kubera inyota y’imigisha n’ibibazo byabatagangaje bafite, ubwo bakitanga kakahava! Abenshi bagatanga n’ibyo badafite!

Bene data bakristo si ukubaca intege, ariko ni ukuri abantu bose bashaka umugisha w’Imana muri ubu buryo twavuze ntibashobora kuwubona. Igikorwa cyose uzakora mu rwego rwo gutereta Imana ngo iguhe umugisha, ntigishobora kuwuguhesha: Ahubwo igikorwa cyose ukoranye umutima w’urukundo, nicyo kiguhesha umugisha: Nufasha umukene ushaka ko Imana iguha umugisha ntuzawubona, ahubwo numufasha kubera umutima w’impuhwe n’urukundo umufitiye ni bwo Imana izaguha umugisha. Niwitanga amafaranga yo kubaka urusengero ushaka ko Imana iguha umugisha ntawo izaguha, ahubwo niwitanga kubw’ishyaka n’urukundo ufitiye umurimo w’Imana, nibwo Imana izaguha umugisha.

Subiza amaso inyuma mu mateka y’abatubanjirije urebe: Nehemiya ntiyubatse urusengero rw’Imana ashaka imigisha, ahubwo yabikoze kubera ishyaka n’urukundo by’umurimo w’Imana byari muriwe, ndetse byamukuye ibwami agahinda yatewe no gusenyuka kw’inzu y’Imana kenda kumwica: Neh.1;2. None mwebwe muri iki gihe muri kwitanga mwishakira imigisha gusa, nta n’urukundo mufitiye ibyo mwitangira? Ndababwira ukuri mbwirijwe n’Umwuka w’Imana, iyo migisha mushaka ntayo muzabona. Ikibabaje gikomeye ni uko mu nsengero hafi ya zose ibyo bintu bihari, ariko nubwo bimeze bityo, nizera ko abazi Imana by’ukuri na bo bahari, kandi bazakomera bakore iby’ubutwari!

Evangelist Munyeshyaka Jean Paul

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza