Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo kuva mu bubata ukaba umutware
Ibanga ryo kuva mu bubata ukaba umutware

Abatware n’abandi banyacyubahiro bafatwa ko ari abantu bakomeye kuko bubahwa cyane, si byo gusa kandi icyo bavuze cyose kirubahirizwa kikanafatwa nk’itegeko ridakuka. Ibi bishatse kuvuga ko umuntu ukomeye aba ari umutegetsi kuko aba afite ubushobozi bwo gutegeka mu buryo bwose bushoboka.

Bibiliya itubwira ibanga ryo gukomera, igaragaza ko igihe cyose umuntu ashize ubute agakora nta cya mubuza kuba umuntu ukomeye ariko uwiturije akibera umunebwe azaba umucakara. Ijambo ry’Imana riravuga ngo” ukuboko k’umunyamwete kuzatwara ariko ukuboko k’umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.” Imigani 12:24

Ijambo gutwara riragaragaza kuyobora cyangwa gutegeka nkuko bamwe babivuga ariko kandi gukoreshwa uburetwa birerekana ko umunyabute azahora ayobowe cyangwa ategekwa n’umunyamwete.

Niba ushaka kuba umuntu uyoboye kandi ukomeye ugomba kuba umunyamwete mu byo ukora byose kandi ukabikora mu buryo bwubahishije izina ry’Imana.

Iyo umuntu yuzuye ubunebwe muri we ntashobora gutera imbere kandi ahora ameze nk’imbata(umucakara) kuko ahora ahanze amaso abamurusha amaboko, nyamara buri wese yagera ku ntambwe yose yo kuba umuntu ukomeye igihe agize umuhate wo gukora.

Tera intambwe yo gukora kuko niryo banga ryo gukomera aho gukoreshwa uburetwa uzasigara nawe uri umutware ukomeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza