Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibanga ryo kuyoborwa n’Umwuka Wera
Ibanga ryo kuyoborwa n’Umwuka Wera

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo: abayoborwa n’Umwuka Wera nibo bana b’Imana; hari igihe rero umukristo, cyangwa itsinda ry’abakristo runaka (nk’abaririmbyi, abanyamasebgesho n’abandi….), cyangwa itorero runaka: hari igihe Imana ibategeka ibintu, nyamara abandi bakristo ntibibategeke; cyangwa ikababuza gukora ibintu runaka kandi abandi bakristo babikora: akenshi ibyo bintu Imana ibabuza, iyo ugendeye kubyanditswe byera bya Bibiliya usanga kubikora nta cyaha kirimo , kandi ibyo bintu ibategeka, iyo ugendeye ku byanditwe byera usanga atari amategeko y’Imana dusanzwe tuzi.

Icyo rero umukristo wese ukwiye kumenya, nuko niba Imana ikubujije ikintu runaka, cyangwa ikakibuza itsinda ry’abakristo runaka ubamo, cyangwa ikakibuza itorero usengeramo: ntibiba bivuze ko icyo kintu ari icyaha muri rusange ku bantu; icyaha rusange kubantu bose ni ‘’ubugome’’, kandi itegeko rusange ku bantu bose ni ‘’urukundo’’ (kuko urukundo rusohoza amategeko yose: Rom.13:8-10), ariko nyuma y’ibyo Imana ishobora kuguha n’andi mabwiriza ugenderaho, kuko Imana niyo izi uburyo iyobora abantu bayo bitewe n’icyo ibashakaho. Kandi iyo wishe rimwe muri ayo mabwiriza uba ukoze icyaha nk’ibindi byaha byose.

Niyo mpamvu abakristo batagenda uko biboneye cyangwa ngo bagendane n’ibyadutse byose: kuko bafite umuco batozwa n’Imana, rimwe na rimwe uwo muco ukabasaba kwitandukanya n’imico runaka yo mu isi, nubwo Bibiliya yaba itagaragaza ko iyo mico ari icyaha. Nimuharanire kuba abakristo nyabo bagendana n’Umwuka Wera kugira ngo namwe mumenye iryo banga ryo kugira Mwuka Wera.

Evangelist Munyeshyaka Jean Paul

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

karake kuwa 5-02-2015 saa 08:24
 

Byari kudufasha kurushaho utanga ingero. Yesu aguhe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza