Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibibazo Pastor Rick Warren abaza abapasiteri bagenzi be (...)
Ibibazo Pastor Rick Warren abaza abapasiteri bagenzi be mu gihe hitegurwa kwizihiza Pasika ya 2016

Pasika kimwe n’indi minsi mikuru abakristo bizihiza, ni umwe mu minsi abakristo basanzwe bajya mu nsengero ndetse n’abadaheruka bose, bafata umwanya bakajya mu nsengero kuwizihiza. Bamwe bakora ibikorwa bitandukanye umuntu atabura kuvuga ko bihabanye n’uwo munsi, bigamije kwishimisha nubwo bose baba bavuga ko barimo kwibuka urupfu rw’Umwami Yesu.

The Christian Post yatangaje ko mu minis ishize aribwo umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye umuri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba n’inshuti y’u Rwanda Past Rick Warren, nyuma yo kubona ko ibihe byo kwihiza Pasika ku bakristo byegereje, yifuje gusangiza bagenzi be b’abapasiteri bimwe mu bibazo bakwiye kwibaza mu gihe bitegura uyu munsi.

Past Rick Warren

Ibi bibazo bigamije guhwiturira bagenzi be kuzirikana ko uyu ukwiye kuba umunsi wo kwitabwaho no kubyazwa umsaruro mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza kuru benshi bashoboka.

Dore bimwe mu bibazo avuga ko we na bagenzi be bari bakwiye kwibaza:

1. Ni ubuhe butumwa nzaba mbwiriza muri kiriya gihe?

Umuyobozi w’itorero Saddleback church yumva nubwo abapasiteri baba bakwiye kwigisha ku rupfu rwa Yesu, uko yahambwe ndetse n’izuka rye, izi nkuru zishobora kuvugwa mu buryo butandukanye. Mu gusangiza bagenzi be ibyo yakunze kwigisha ku munsi nk’uyu, Warren avuga ko yagarukaga ku kugerageza kwizera, uko kuzuka kwahinduye byose, umugambi ukomeye w’Imana, icyo Imana ikora ku isi, bivuze iki kwizera Yesu? Ni gute wamenya neza koko ko urimo kujya mu ijuru?

2. Ni ibihe bikorwa dukwiye gutegura?

Rick Warren avuga ko igihe nk’iki n’abadasanzwe basenga, bafata umwanya bakaza mu nsengero, kiba gikwiye kubyazwa umusaruro. Hagategurwa ibikorwa nabo babasha kwiyumvamo, kugira ngo ubere umwanya mwiza amatorero wo kubabwiriza ubutumwa bwiza.

3. Ni iki dukwiye guhindura mu buryo bwiza mbere y’uyu munsi mukuru?

Warren asaba abapasiteri gutekereza cyane ku buryo bwiza bwo kunoza uyu munsi mu myiteguro. Kugenzura serivisi nde n’ibyafasga mu rwego rwo kwitegura uyu munsi neza.

4. Ni iki twiteguye gukora ngo uyu munsi uhabwe agaciro aho dutuye atari mu nsengero gusa?

Iki kibazo PastRick Warren yakibajije agamije gukangurira bagenzi be kwiga uburyo, bakihatira kugeza ubutumwa bwiza bwa Pasika, aho batuye, kuburyo bwaba uburyo bwiza bwo kubwiriza benshi ku munsi nk’uriya. Akomeza kandi avuga ko uburyo bwiza bwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza hose ari ukwifashisha abantu bahinduwe nabwo mu buzima bwabo.

Warren asaba abapasiteri hirya no hino ku isi gukora ibishoboka byose, Pasika ikaba uburyo bwiza bwo gukwirakwiza inkuru nziza y’agakiza mu bantu benshi bashoboka. Avuga ko nubwo byaba kwamamaza hifashishijwe, amaradiyo ,amatelevisiyo, ibyapa, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye ariko byibuze abantu bakabasha kumenya ko Yesu yabapfiriye, kandi Pasika igasiga umubare w’abatari bake babwirijwe ubutumwa bwiza.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza