Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibibi byo kubakira ku muntu mu murimo w’Imana
Ibibi byo kubakira ku muntu mu murimo w’Imana

‘Ni jye wateye imbuto Apolo nawe arazuhirira, ariko Imana ni yo yazikujije’’ 1 Abakorinto 3:6

Kugereranya abakozi b’Imana mu murimo wayo gishobora kuba ikimenyetso cy’ubwana mu buryo bw’Umwuka.

Bibaho ku bakristo hari ubwo usanga abantu bemera umuntu hafi yo kumusimbuza Imana yamuhamagaye. Ibi bituma akenshi aho kugira ngo bagire urufatiro nyarwo (Kristo), bubakira ku muntu, byahinduka bose bakagira ibibazo.

Amagambo dusoma hasi aratwereka ko Pawulo yabihuguyemo abantu kuko bajyaga impaka bashaka kugira uwo bashyira hejuru bakurikije ibyo bamubonyeho. Urasanga bidakwiye kubakira ku muntu kuko nta juru afite yakujyanamo.

Dore icyo Pawulo yandikiye abakorinto mu gice cya gatatu cy’Abakorinto ba mbere: ‘Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. Nabaramije amata sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha’

‘kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu? Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?’

‘Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo? Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza.’

‘Utera n’uwuhira barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we’ 1 Abakorinto 3:1-8 Iyo wasobanukiwe neza impano yawe ndetse n’umugambi w’Imana kuri wowe, bituma utigereranya n’abandi mu murimo w’Imana. Mu kibuga, buri wese aba afite umwanya akinaho; iyo ikipe itsinze ntawuvuga ko aruta abandi.

Nusobanukirwa ibi, bizagukiza umutima wo kutishimira uwo uri we. Bizagufasha kandi kwishimira uwo uri we mu Mana. Bizanagufasha kwishimira ibyo bagenzi bawe bakora mu Mana aho kwigereranya na bo.

Ikindi bizagufasha ni ukugira urufatiro nyarwo rwitwa Kristo kurusha umuntu uwo ari we wese.

Uzasobanukirwa neza ko gutunganirwa atari kumera nk’uko undi muntu ameze; ahubwo ni ukuba uwo Imana yakugize. Gusa ujye ukoresha imbaraga zawe zose mu murimo Imana yakugeneye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza