Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibigirwamana by’iki gihe!
Ibigirwamana by’iki gihe!

Mu isi ya none hari abantu benshi cyane usanga bagisenga ibishushanyo bibajwe, ibibumbano, n’ibindi bintu bikorwa mu mabuye y’igiciro. Hari n’abasenga ibindi bintu Imana yaremye nk’izuba, inyamaswa n’ibindi ibi byose bihinduka ibigirwamana kuri abo bantu, bityo bakaba bitandukanyije n’Imana imwe y’ukuri itubwira ko nta kindi kintu icyo ari cyo cyose gikwiye gusengwa uretse yo yonyine.

Umuntu umaze kureba ingero nyinshi zatanzwe haruguru ashobora kwiruhutsa akavuga ati “ni amahoro kuri jye kuko nta kigirwamana nsenga!”ariko siko biri cyane kuko ushobora kuba usenga hari ikintu wimitse mu buzima bwawe kikakubera nk’ikigirwamana mu buryo utazi.

Ikigirwamana ni umuntu, igikorwa, ahantu ni ukuvuga ikintu icyo ari cyo cyose usanga kigutwara umwanya munini bikabije kandi ukagiha agaciro kadasanzwe yewe ndetse kigasa n’ikiyibora imitekerereze yawe.

Umuntu runaka w’icyamamare,umukino runaka cyangwa n’ikindi cyose uha intekerezo zawe kuruta Imana nicyo kigirwamana cyawe. Iki ntibigusaba ko uhumiriza cyangwa ngo upfukame umusenge cyangwa ugisenge ahubwo mu buryo buziguye wisanga warabaye umuramyi ukomeye w’uwo muntu cyangwa icyo kintu.

Umutima wawe utwarwa n’uwo muntu cyangwa icyo kintu ugasanga niyo haba hari amateraniro wanayasiba ariko ntuburire umwanya uwo muntu cyangwa icyo kintu.

Iterambere ry’iki gihe riragenda riremera abantu ibigirwamana mu buryo batazi, bakisanga baramaze kwimarira mu bantu runaka cyangwa ibintu runaka.

Uzasanga hari umuntu ukubwira ati sinjya gusenga ndi kureba filime y’uruhererekane (Series), ndi kwandikirana n’inshuti zanjye ku mbuga nkoranyambaga (Social media), ndi kureba umukino runaka, ndi kureba ibitaramo by’umuhanzi runaka n’ibindi byinshi.

Dukwiye gusobanukirwa ko aya yose ari amayeri ya Satani akoresha kugirango yibagize abantu Imana. Bitangira buhoro buhoro aho usanga umuntu agenda agabanya umwanya amarana n’Imana maze akazisanga yaramaze kugenda wese.

Ntuzigere ugira ikintu wimika mu buzima bwawe ngo kiyobore intekerezo zawe uretse Imana yonyine. Aha uzaba witandukanyije n’ibigirwamana ariko nuha Satani umwanya agafata amarangamutima yawe azagukuruza ibinezeza byo muri iyi si ya none maze akwibagize Imana yakuremye.

1 Yohana 5:21Bana bato mwirinde ibishushanyo bisengwa”, N’ubwo Yohana asa naho yabwiraga abana bato ariko buri muntu wese yisuzume arebe niba nta kintu yimitse kikamubera ikigirwamana.

Impamvu ni uko ibyo twahereyaho tuvuga ni nabyo usanga Imana yarabuzaga abantu mu isezerano rya kera, Satani yarabifashe abyambika indi sura abihuza n’ibihe tugezemo aho usanga itumanaho n’itangazamakuru byarateye imbere cyane maze akabikoresha mu gutwara imitekerereze y’abantu.

Twirinde kuba twagwa mu mutego wo kugira ikigirwamana mu buzima bwacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

UMUBYEYI kuwa 8-11-2014 saa 01:19
 

Yesu ashimwe cyane. Imana ibahe umugisha kubwiyi nyigisho; iramfashije cyane, kuko nanjye nubwo ntasenga ibigirwamana ariko mbona télévision intwarira umwanya munini, bityo numviseko yambereye ikigirwamana ntabizi. Mfashe umugambi wo guhindukirira Imana, nizeyeko Nayo ibimfashamo.

KUBARA 6:24-26

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza