Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibihugu bitanu ku isi, aho kizira gutunga no (...)
Ibihugu bitanu ku isi, aho kizira gutunga no gukwirakwiza Bibiliya

Muri iyi myaka ya vuba, hagenda humvikana akaga abakristo bahura nako by’umwihariko mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu. Ibi bigahura n’imitwe y’iterabwobaba ya Leta ya Isilamu hirya no hino ku isi nayo yibasira abakristo ibaziza imyizerere yabo. Iyi mitwe ikunze kurangwa mu burasirazuba bwo hagati tutibagiwe na Al Shabaab muri Afurika ihangayikishije bimwe mu bihugu by’umwihariko Somaliya.

InfoChretienne.com itangaza ko Gutoteza abakristo bigenda bihindura isura uko bwije n’uko bukeye, urugero ni nk’aho usanga bibujijwe gutunga Bibiliya cyangwa kunanizwa mu buryo bwo kuyibona mu bihugu byinshi ku isi. Muri bene ibyo bihugu usanga gutunga Bibiliya bihanwa n’amategeko, ku buryo uwo bimenyekanye ko ayifite cyangwa ayikwirakwiza akurikiranwa bikomeye.

Dore ibihugu bitanu, aho gutunga cyangwa gukwirakwiza Bibiliya bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko:

Koreya y’Amajyaruguru: Muri iki gihugu ubusanzwe kiyoboye urutonde rw’ibihugu bitoteza abakristo cyane, ni igihugu kirangwamo igitugu mu buryo bwose, aho imihango yemewe gusa ari iba yashyizweho n’umukuru w’igihugu gusa Kim Jong-Un. Muri iki gihugu birabujijwe gutunga Bibiliya. Kuyitunga bihanishwa gufungwa, gutotezwa cyangwa kwicwa. Iki gihano kandi gishobora gukurikirana abo mu muryango w’uwahamwe n’icyaha kugera ku gisekuru cya gatatu.

Maldives: Muri iki gihugu, imyizerere ya gikristo iraziririzwa cyane bitewe n’ubushake bwacyo mu kwimakaza amahame akaze ya Isilamu. Kwinjiza Bibiliya muri iki gihugu birabujijwe, kandi kugeza ubu nta Bibiliya iraboneka ihinduye mu rurimi Dhivehi rukoreshwa muri iki gihugu gito.

Maroc: Ntabwo muri iki gihugu giherereye ku mugabane wa Afurika, hakunze kugaragara raporo zerekana ibijyanye no gutoteza abakristo, ariko mu by’ukuri ni kimwe mu bihugu bitemewe kwinjizayo Bibiliya cyangwa kuyitunga by’umwihariko iyo ihinduye mu rurimi rw’icyarabu.

Libiya: Muri iki gihugu naho ntibyemewe n’amategeko yaho gukwirakwiza cyangwa se gukora irindi vugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Kimwe no muri Maroc ntibyemewe kwinjiza mu gihugu Bibiliya ihinduye mu cyarabu.

Ouzbékistan: Iki ni kimwe mu bihugu birangwamo igitugu, giherereye muri Aziya hagati, aho Leta ikora uko ishoboye ngo igenzure uwatunga Bibiliya wese.

Tubibutse ko ibarura rikorwa n’urubuga Open Doors ku byerekeye itotezwa ry’abakristo ku isi, rugaragaza ibihugu bikurikira ku isonga ry’ibihugu abakristo batotezwa kurusha ahandi: Koreya y’Amajyaruguru, Iraki, Eritreya, Afuganistani na Siriya, aha ni hamwe mu bihugu bidatinya no kumenya amaraso y’abakristo babahora imyizerere.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Justice kuwa 30-04-2016 saa 23:40
 

I wish to partner with you in organizing Kingdom Seminars as we spread the Word of our Father!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza