Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibikomeje kubera muri amwe mu matorero mu bihugu (...)
Ibikomeje kubera muri amwe mu matorero mu bihugu bikomeye ni agahomamunwa

Ubusanzwe iyo ugiye mu mateka y’itorero rya Kristo ubona ibihugu bya Afurika n’ahandi henshi harageze ubutumwa bwiza bwa Yesu biturutse ku bamisiyoneri batanze ubuzima bwabo ngo haboneke abakizwa. Ibi bigaragara ko amatorero yo muri ibi bihugu yari akwiye kubera urugero rwiza andi yose yo mu duce twagiye tugezwamo ubutumwa bwiza nyuma.

Nubwo byari bikwiye kuba bimeze gutya ariko ibirimo kubera muri amwe mu matorero bikomeje kuba agahomamunwa, aho itorero ry’abakristo ryicazwa no gutora itegeko ryemera gushyingira abifuza kubana bahuje ibitsina ( umugabo ku mugabo, umugore ku mugore), ibintu bihabanye n’ijambo ry’Imana bagenderaho.

Nta minsi myinshi ishize itorero ry’Abangilikani muri Amerika rishyizeho itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gushyingirwa mu buryo bwemewe muri iri torero, none itorero nk’iri naryo rikomeye mu gihugu cya Kanada ryakoze amatora yo kwemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa.

The Christian Post yanditse ko iri torero ry’Abangirikani muri Kanada, rinakomeye muri kiriya gihugu ryakoze amatora yo kwemeza uyu mushinga w’iri tegeko mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo gusoza,mu nteko rusange yaryo yateraniye i Toronto.

Nubwo iyi nkuru ikomeza ivuga ko imibare y’amajwi itabashije kwemerera iri tegeko gutambuka, ariko hari bamwe mu ba Bishops bavuze ko bitazababuza gushyingira abifuza kubana bahuje ibitsina mu gihe bagitegereje ko indi nteko rusange nk’iyi izongera guterana mu mwaka w’2019.

Ibi byose bikwiye gutera wowe usoma iyi nkuru gusonanukirwa aho itorero ririmo kugana, no kuburyo ahari umucyo harimo gucura umwijima. Nshuti dukwiye gusenga cyane kuko iminsi irushaho kuba mibi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza