Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibikwiriye umusirikare wa Kristo
Ibikwiriye umusirikare wa Kristo

‘’Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu buzima , ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe.” 2 Timoteyo 2:4-5

Pawulo yandikira Timoteyo mu byo yamubwiraga byinshi yifuzaga kumusigira umurimo w’Imana ariko ageze kukigero cyiza. Hari naho Pawulo yageraga akamusaba kugera ikirenge mu cye. Impuguro yamuhaye zose zari zigamije kumukuza no kumukomeza mu nzira itari yoroshye yo kuragira umukumbi w’Imana.

Aho dusomye haruguru yamuhereye urugero ku gisirikare. Iyo witegereje mu buzima tubamo hano mu isi ubona urwego rukomeye kurenza izindi ni igisirikare, yewe n’igihugu gifite uru rwego rukomeye kiba cyubashywe ku rwego mpuzamahanga cyangwa mu karere gihereyemo.

Ariko na none kugira igisirikare cyiza bifite aho biva, mbese bagira imyitozo ihagije. Ikindi ni uko nta hantu na hamwe wabona haba ikinyabupfura nko mu gisirikare, kugendera kuri gahunda, ubahiriza amasaha n’ibindi byinshi ariko bigamije kubagira abantu bahamye mu byo bakora.

Pawulo rero yandikira Timoteyo amuha urugero rwiza rw’uko no kwinjira muri Kristo bimeze nko kwinjira mu gisirikare cye. Kubera ukuntu Pawulo yari yaratojwe bihagije yasabye Timoteyo gufatanya nawe kwihanganira imibabaro kubera ko nayo ibamo kandi yaramubwiye ngo ibyo nibyo bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo.

Iyo urebye abasirikare ubona babamo ibyiciro bitandukanye. Hari abarwanira mu mazi, abarwanira mu kirere ndetse no kubutaka. Uko ibi byiciro bitandukana niko n’imyitozo yo kubigeraho itandukanye. No muri Kristo Yesu niko bijya kumera Imana ifite ibintu bitandukanye yagukoresha mu murimo wayo. Iyo iguhamagaye igukoresha imyitozo ikurikije icyo igukeneyemo.

Niba uzarwanira ku butaka imyitozo (ikosi) yawe izatandukana n’iy’urwanira mu kirere cyangwa mu mazi. Iyi niyo mpamvu umuntu wese akwiye kwemera uko yigishwa n’Imana imuhamagaye kuko niyo iba izi icyo ishaka kuzamukoresha.

Ntabwo byoroha mu buzima kuko akenshi abantu bahora bibaza impamvu Imana icisha abakozi bayo mu nzira zitandukanye ariko kimwe wenda muri byinshi ni uko igucisha inzira izayifasha kugera ku mugambi wayo yaguteguriye kuva kera.

Umusirikare wa Kristo rero akwiye kwemera gukoreshwa imyitozo ikwiye n’umutoza kuko niwe uzi umwanya azamukinishaho cyangwa urugamba izakujyanaho.

Umusirikare wa Kristo akwiye kubikora neza kugira ngo azahabwe ikamba nk’uko Pawulo yabibwiye Timoteyo haruguru twasomye. Ikindi umusirikare wemeye kuyoboka igisirikare cya Kristo ntakwiye kwivanga mu by’ubu buzima kuko bishobora gutuma atanezeza uwamwandikiye ubusirikare.

Icyiza ni uko Yesu atibeshya kuko amenya byose mbere y’uko bibaho, ntabwo rero Imana yibeshye kukunyuza muri iyo inzira ukomere ukore imyitozo (ikosi) neza nugera ku rugamba uzabona ko uri uwo Imana yari igukeneyemo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

PETERO kuwa 30-03-2015 saa 06:46
 

IMANA IBIDUFASHE

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza