Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibimenyetso byerekana ko umuntu yavuye mu nzira yo (...)
Ibimenyetso byerekana ko umuntu yavuye mu nzira yo gusenga

Abakristo benshi basenga bifuza ko Imana yakomeza kubarinda,kubafasha no kubitaho bo n’imiryango yabo, ariko nyamara baba bakwiye no kwibuka gusengera itorero kugira ngo Imana ikomeze kuririnda no kurikuza. Bibiliya itwigisha ko ubuzima butarimo gusenga ntacyo buri cyo kuko ivuga ko kudasenga ari icyaha. Ariko se kuki abakristo benshi badakunda gusenga?

Abantu benshi bagenda basa naho basinziriye ku buryo bumva gusenga bitagifite icyo bibabwiye,iyi ikaba imaze kuba indwara ikomeye mu bakristo birengagije ko bari kurugamba.umuntu rero utakiri mu mwanya wo gusenga arangwa nuko usanga atagifite inyota yo gusenga.

Uwatangiye kuva mu nzira yo gusenga arangwa n’ibi bimenyetso:

Atakaza kwiyumvamo ko akiri ku rugamba mu Mwuka Uko iminsi igenda atangira kumva nta mpamvu akwiye kurwana intambara nziza yo kwizera kuko aba yumva ntakintu ari buhombe niyicecekera,bityo akirengagiza ko umugambi wa Yesu kwari ugusenya imirimo n’imigambi ya Satani kandi ko arizo nshingano z’abizera,nicyo cyatumye Yesu akiza abantu ubuhumyi kugira ngo babashe kubona no kumenya urukundo rw’Imana babashe kuyikorera. Yesu yahoraga arwana intambara nziza kandi nti byarangiye niba umwizera.kuko tugomba gukomeza kunesha imbaraga z’umwijima.

Umukristo wavuye mu nzira yo gusenga ntiyizera ko akwiye gukomeza kurwana intambara nziza.

Abakristo bamwe ntibizera cyangwa ngo bemere ko m’ubuzima bwo gusenga bagomba kurwana intambara nziza bakoresheje kwizera,iyo virusi yo kutizera abo yabafashe ,batangira gutakaza ikizere cyo kunesha urugamba, Atangira gutakaza intwaro zo kurwanisha ku munsi mubi igihe satani yamugabyeho ibitero ariko Bibiliya iravuga iti”Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.”Abefeso 6:13

Niba utajyaga umenya ko hari urugamba icyo cyanditswe kirabyemeza,ubaye ubifata gutyo waba utemera icyo kivuga,ukwiye rero gutangira gutwara intwaroz’’Imana niba wemera ko hari urugamba mu Mwuka ukwiye kurwana witwaje intwaro zo gukiranuka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza