Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 3 biduhamiriza ko Yesu yabayeho
Ibintu 3 biduhamiriza ko Yesu yabayeho

Yesu yagenze ku isi. Yaravutse kandi yaranapfuye. Ni gute ibyo tubimenya ? Tubimenya tugendeye ku bintu mpamvu eshatu.

Ibyo umuntu yemezwa n’Umwuka wera : Ibyakozwe n’intumwa 10 :39-41 « Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’abayuda byose n’i Yerusaremu : uwo bamwicishije kumubamba. Ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro, icyakora ntiyamweretse abantu, ahubwo yamweretse abagabo bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.

Ubuhanuzi bwa Bibiliya : Ibyakozwe n’intumswa 10 :43 « Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye. Mu itangiriro mu gice cya gatatu, iyo tuhasomye tuhasanga uzakandagira umutwe w’inzoka akawumena. Nanone muri iki gitabo cy’itangiriro ku gice cya 12, Uwiteka yasabye Aburahamu kuva mu gihugu cye akajya mu gihugu azamwereka. Mu gice cya 22 muri iki gitabo nanone tuhasanga inkuru z’uburyo Imana yasabye Aburahamu kuyitambira umwana we w’ikinege yakundaga Isaka ku musozi na Yesu yabambiwe ho. Mu gitabo cy’abarewi (Abarewi 4 ;5 ;6 :1-7,24-30 ;7 :1-7) ni henshi uzasanga hagaragaza Yesu yababarijwe ibyaha byacu akanamena amaraso ye ku bwacu. Muzasoma nanone inkuru z’ubuhanuzi zivuga uburyo Yesu yavukiye i Yerusaremu (Mika 5 :2), havuga neza uburyo Yesu azavukira i Beterehemu. Imirongo yose yo muri Bibiliya tumaze kubabwira ibagaragariza ubyo yabaye ho.

Ikimenyetso gikomeye gitangwa n’Umwuka wera w’Imana : 1 Yoahana 5 :9-11 « Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby’umwana wayo. Uwizera umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku mwana wayo. Kandi uko guhamya ni uku : ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.

source: jesus.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

nitwa Emmanuel nshimirimana kuwa 9-04-2015 saa 12:10
 

ndashima IMANA ukuntu yahamagaye aburamu agahita yumvira akagenda iyaba abarokore twese twakuwvira nk,aburamu mbega ukuntu byaba byizawe!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza