Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 3 ukwiriye kwirinda igihe utegereje ugushaka (...)
Ibintu 3 ukwiriye kwirinda igihe utegereje ugushaka kw’Imana mu buzima bwawe.

Bibaho ko umuntu yisanga mu mwanya atatekerezaga, ibibazo mu buzima bikamwirundiraho ndetse nawe agatekereza ko ariryo herezo ry’ubuzima. Iyo umuntu yageze mu bihe nk’ibyo, nibwo atangira kwibaza niba Imana icyimwibuka, akibaza ati” ese umwenda nk’uyu nzawubonera ubwishyu koko? Sinzabona urubyaro rwose, ibyo nari ntegereje byose biri kure ni nk’inzozi zitazigera zisohora.

Ariko se ni gute ibi bishoboka ku mana? Birashoboka ko utabyumva ariko inzira z’Imana zitandukanye cyane n’izabana b’abantu niyo mpamvu ibyo ikora byose kuri twe bihora ari ibitangaza. Ariko hari igihe tuzaba mu mucyo w’isumbabyose iteka ryose kuko nibwo tuzamenya umugambi n’inzira zayo zose.

Igihe rero ukeneye kumenya ibijyanye no gushaka kw’Imana no kwiringira ko Imana iri kumwe nawe niyo waba wumva byakurenze utabasha kwiyumvisha ibihe urimo, hari ibintu bitatu ukwiriye kwirinda kugira ngo udacika intege mu rugendo rw’agakiza.

1. Ntukumve ko byarangiye. Iyo umuntu atewe n’umwuka wo kwiyumvisha koi bye byarangiye, bituma atangira gutonganya Imana muri we ayishinja kuba nyirabayazana w’ibihe unyuramo kuruta kumva ko ishoboye kubikunyuzamo cyangwa kwisuzuma ngo urebe niba atari wowe wikurururiye ibyo bibazo.

2. Ntugacike intege. Iyo ugeze mu bihe bikugoye cyane, wisanga wacitse intege, hariho nabumva bataye ikizere. Rimwe na rimwe hari igihe utekereza ko ibyo urimo ukora bijyanye no gushaka kw’Imana ariko bikarangira ubona byanze, nta kindi gikurikiraho uretse kwibaza niba Imana koko yariri kumwe nawe igihe watekerezaga kubikora. Birumvikana ko bigoye kubyumva ariko ugomba gukomeza kwiringira Imana kuko hari impamvu iba yemeye ko bigenda gutyo, hari ibyiza iba irimo igutegurira, kuko Imigambi yayo ni myiza ku buzima bwawe.

3. Ntukagire ubwoba, witinya. Ese niki gituma umuntu atinya kandi akagira ubwoba mu gushaka kw’Imana? impamvu nta yindi nuko uba watangiye gushidikanya ku rukundo rw’Imana. Bibiliya iravuga iti” Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.” 1 Yohana 4:18

Akenshi twisanga mu makuba no mu bihe bidutera ubwoba kubera gushidikanya ku rukundo rw’Imana kuko udashobora kuyizera no kuyubaha mu gihe cyose watakaje urukundo rwayo.

Mu gushaka kwayo niho itugaragariza urukundo rwayo. Niyo mpamvu natwe tuba dusabwa guharanira kutava mu rukundo rwayo. Iyo utabashije kumva no kumenya ibyo Imana irigukora, gira kwihangana kuko Imana izi ikiza kigukwiriye. Wowe ushobora kutamenya iherezo ry’ibyawe ariko Imana irabizi neza.

Bishoboka ko inzira y’Imana ishobora kuba arukukunyuza mu bihe bikugoye, mu mibabaro no mu bibazo ariko itagamije kukugirira nabi ahubwo ari ukugira ngo ikugwizirize ubuhamya no gukomera mu buzima bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza