Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 3 wazirikana mu gihe usoma Bibiliya
Ibintu 3 wazirikana mu gihe usoma Bibiliya

Ni abantu benshi biyemeza gusoma Bibiliya bakayirangiza. Ariko abayirangiza ni bake. Hari igihe umuntu agera ku bitabo atumva neza, cyangwa yumva bitamuryoheye agahita acika intege.

Dore uburyo ukwiye gusomamo Bibiliya udacika intege, n’ubwo waba ugeze ku bitabo utumva neza:

1. Jya uzirikana ko ijambo ry’Imana ari rizima

Abaheburayo 4:12, “Kuko ijambo ry’Imana ari rizima kandi rifite imbaraga” Ijambo ry’Imana ryuzuye ubuzima kandi buri gihe rirakora. Ukwiye gusoma Bibiliya uzirikana neza ko Imana iriho kandi ikora.

Umurongo wose usomye, ukwiye kuzirikana ko Imana ishobora kuwukoresha kandi ikavugana nawe. Ijambo ryose usomye, ukwiye kuzirikana ko ritagenda ubusa. (Yesaya 55:11). Ijambo ry’Imana ni imbuto itabora, ushobora kurisoma wumva ari ibisanzwe ariko Imana ikarikoresha ikintu gikomeye ku buzima bwawe.

2. Saba Imana iguhumure amaso, kandi wizere ko ibikoze

Umwanditsi wa Zaburi yasabye Imana ati, “Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe” (Zaburi 119:18). Uyu mwanditsi yasobanukiwe neza ko adafashijwe n’Imana, byari kumworohera gusoma amategeko y’Imana, ariko ntasobanukirwe ibitangaza byayo. Yasabye Imana kumuha amaso abona ibitangaza biri mu ijambo ryayo.

Ntukwiye gusoma ijambo ry’Imana, utayisabye kuguhishurira ibyiza biririmo. Ntukibagirwe kuyisaba kuguhishurira icyo ijambo ryayo rivuga.

Ntabwo Bibiliya ari igitabo nk’ibindi nta bubwo bayisoma nk’ibindi binyamakuru bisanzwe kuko iby’Umwuka bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. Iki gihe bigusaba kubanza gusenga kugira ngo Imana ikoherereze Umwuka wayo aguhishurire icyo Imana ishaka kuvugana nawe mu ijambo ryayo.

3. Ibitekerezo byawe byerekeze ku Mana

Birashoboka cyane gusoma Bibiliya, nyamara ibitekerezo byawe biri ahandi. Mbere yo gusoma, jya wibanda ku cyo ugiye kwigira muri iryo jambo, kandi unibaze umumaro waryo mu buzima bwawe.

Igihe kimwe, nuzajya wisanga gusoma Bibiliya nta cyo biguhinduraho, ntugacike intege. Ahubwo ujye urushaho kugira inyota yo gusobanukirwa icyo Imana ishaka kuvuga. Nusoma Bibiliya ufite inzara n’inyota byo guhishurirwa ubushake bw’Imana, uzarushaho kuyikunda.

Ipfundo ryo kubasha kumenya ikiri mu ijambo ry’Imana ni ugufatanya kuyisoma no gusenga, kugira ngo Umwuka wera aguhishurire umugambi kuri wowe.Ijambo ry’Imana ni bumwe mu buryo Imana ivuganiramo n’abantu bayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Rugero Gédéon kuwa 29-01-2015 saa 12:05
 

Murakoze,kutwungura,ibintu bituma dushobozwa gusoma Biblia.Ikindi nanje nakongeraho,mugihe umuntu asomye umurongo runaka wa biblia akawukunda,ashaka kuwuzirikana cg,kuwufata mumutwe.Bisaba usoma kuba afite ikintu yakwandikaho,uwo murongo yakunze,Kuko Nibyo bihesha umuntu gufata no kwibuka ijambo runaka wifuza gutunga muri wowe.

Tugire umwete wo gusoma ijambo Biblia.
2 Timoteyo 3:16

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza