Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 4 biranga urukundo nyarwo rw’Imana
Ibintu 4 biranga urukundo nyarwo rw’Imana

Urukundo ni ngombwa mu buzima bwa buri wese kuko arirwo rufasha umuntu kumvira Imana no kubana n’abandi. Utagira urukundo ntabasha kunezeza Imana no gukora ibyishaka.

Petero yaranditse maze atanga isomo rikomeye kubijyanye narwo. Iyo usomye urwandiko rwa mbere rwa Petero igice cya mbere n’umurongo wa 22, usangamo isomo umuntu wese akwiriye gutekerezaho. Haravuga ngo:

Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima. Petero yashakaga kugaragaza ko niyo waba uri mu bihe bikomeye ugomba gukunda mwene so.

Tugerageje gusobanura ubwoko bw’Urukundo Petero yashakaga kuvuga wabona ko rushingiye kuri ibi bikurikira:

1. Urukundo nyarwo ruvuye ku mutima

Abakristo bamwe bakunda kugira igisa n’urukundo rugaragara mu magambo gusa ariko mu bikorwa ntirubagaragareho, akaba rwose yakwereka ko akwishimiye nyamara ku mutima bicika. Niba ushaka kugira urukundo nyarwa ukore uko ushoboye rube mu mutima wawe kuruta uko warugaragaza inyuma nyamara ku mutima nta ruriyo.

Urukundo nyarwo rwo mu mutima Petero yavugaga, ni urukundo ruba mu mutima uboneye, umutima wasobanukiwe uko Imana yadukunze bigatuma nawe wumva ugomba gukunda abandi.

2. urukundo nyarwo rugomba kuba urwa kivandimwe

Urukundo rwa kivandimwe ni urukundo ukunda umuntu nta kintu urebeyeho kandi nta yindi sano mufitanye uretse kuba mwaracunguwe na Yesu Kristo. Nka bakristo, twese dufite inshingano zo gukundana kuko twese twacunguwe kubw’ubuntu bw’Imana..

3. Urukundo rugomba kuba rushyitse

Urukundo rw’Imana ntirurobanura , niyo mpamvu umuntu wese wizera Imana akwiriye kugira urukundo rushyitse kandi rugera ku bantu bose. Ntugomba gutegereza igihe runaka cyateganijwe ngo abe aribwo ukora ibikorwa by’urukundo ahubwo ugomba guhora ugerageza ukuntu aabantu bahora bungukira kuri wowe ubinyujije mu kubakorera ibintu bibagaragariza urukundo.

4. urukundo rugomba kuba ruboneye.

Urukundo rw’Imana ni urukundo ruboneye kandi rutunganye, niyo mpamvu igihe ushaka kwereka abandi urukundo ruri muri wowe utagomba kubikora ufite kwiyoberanya muri wowe. Ugomba kuba wuzuye ukuri kandi ibyo ukora byose mu izina ry’urukundo bigomba kuba bihesha Imana icyubahiro. Urukundo rufite inyungu runaka rukurikiranye ntabwo ari urukundo ruboneye.

Mu butumwa bwa Petero, araguhamagarira kugira urukundo rwa kivandimwe, ruboneye kandi rushingiye kundangagaciro z’Ubumana kuko Imana ariyo yabanje kugukunda mbere yuko uyimenye cyangwa umenya mwene so aguhamagarira gukunda. Menyta rero ko nta wundi mwenda ukwiriye kugirira mwene so atari uwo kumukunda.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza