Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 4 by’ingenzi wasaba Imana mu buzima bwawe!
Ibintu 4 by’ingenzi wasaba Imana mu buzima bwawe!

Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye. 1 Ingoma 4:10

Yabesi yakomokaga mu muryango wa Yuda, Bibiliya ikavuga ko yarushaga bene se icyubahiro. Icyakora ngo nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati ‘’Namubyaranye agahinda’’.

Yabesi hamwe n’amateka ye yafashe umwanya wo kwereka Imana icyerekezo cye cy’ubuzima. Aho kwakira uko abaye nk’uko benshi bikunze kubabaho, yibuka ko hari Imana ishobora byose harimo n’ibye.

Yatekereje ko Imana ibishatse yahindura amateka ye, aho gukomeza kumurebera muri ya sura y’uko nyina yamubyaranye agahinda, ahubwo amenya ko hari umubyeyi uruta bose, uhindura ibyanze guhinduka.

Arangije atakambira Imana, ayisaba ko yamwagurira imbago. Hari ibintu dukora ukagira ngo ntibifite icyo bivuze, ariko urebye ukuntu Yabesi yabigenje akabwiza Imana ukuri, yayibwiye mu mazina yabyo. Ayisaba umugisha, kwagurirwa imbago.

Ikintu gikomeye yasabye Imana ko ukuboko kwayo kwabana nawe. Hanyuma yinginga Imana ngo imufashe, imurinde ibyago bye kumubabaza.

Mu isi nubwo habamo byinshi ariko ubwo dufite Imana tubwira ikatwumva, nta mpamvu yo kwihererana ibitugoye cyane ko itwemerera kuyikoreza amaganya yacu. Ahubwo muri byose dutakambire Uwiteka kuko yemera kuza kubana natwe.

Ugize amahirwe Imana ikaguha ibi bintu bigera kuri bine aribyo

 Umugisha

 Kwagurirwa imbago

 Ukuboko k’Uwiteka kukabana nawe

 Imana ikakurinda kubabazwa n’ibyago

Ibi ubibonye waba ugiriye umugisha udasanzwe k’Uwiteka.

Ushobora kwibaza impamvu Yabesi atasabye ko Imana yamurinda ibyago ntibimugereho, ahubwo agasaba ngo Imana imurinde ntibimubabaze.

Ubusanzwe isi n’ibyago birabangikanye kuko biyibamo, ikindi amakuba n’ibyago by’umukiranutsi biba byinshi ariko Imana yatanze ubwishingizi buhoraho, kuko izajya imukiza muri byose.

Imana igufashe wowe usoma kugira ngo Imana yumve gusenga kwawe ikugirire nk’uko yagiriye Yabesi. Bibiliya ivuga ko Imana yamuhaye uko yasabye.

Imana yita ku bantu bayo, kandi iteka ihora yumva ibyo bayisaba, uyinginge nawe yumve gusenga kwawe uyu munsi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Kamogi kuwa 2-08-2015 saa 10:49
 

mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha

callixte kuwa 20-03-2015 saa 10:44
 

Imana,izabidufashemokukodutekerezahafi

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza