Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 4 byagufasha gutangira umunsi wawe uri kumwe (...)
Ibintu 4 byagufasha gutangira umunsi wawe uri kumwe n’Imana

"Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.Matthew 6:33"

Akenshi usanga abantu bahura n’ikibazo cyo kubyuka batinze, abandi kuva mu buriri bikababera ingorabahizi, ndetse bamwe bikabavira mo gukererwa ku kazi. Ibi bikaba byaba intandaro yo kwirukanwa ku kazi cyangwa intandaro y’ubunebwe, abandi bakabura umwanya wo gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana kandi ari ingenzi.

Hano hari ibintu byagufasha buri gihe gutangira umunsi wawe ufite umusabano wuzuye n’Imana.

1. Koresha indirimbo ukunda nk’integuza (Alarm)

Kubafite terefoni, ushobora kuyifashisha ugakoresha indirimbo ukunda cyane igufasha kuzamuka mu mwuka. Ibitekerezo byawe bigatekereza ku bihe byiza waba warigeze kugirana n’Imana, bityo ukayikoresha nk’integuza cyangwa inzogera (Alarm) Igufasha gukangukira igihe. Ushobora no kubikora kuri radio yawe, ugashyira urushinge ku murongo wa radio ukunda kumvaho indirimbo zigufasha gusabana n’Imana.

2. Tangirana umunsi wawe no gusoma Bibiliya.

Yesu aravuga ati “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa ahubwo atungwa n’amagambo yose ava ku Mana.” Kuki tutarya iryo jambo buri munsi? Niba buri gitondo ufata amafunguro, kuki utafata na bibiliya ukayishyira ku meza, mbere cyangwa nyuma y’amafunguro ugasoma igice cya bibiliya? Kuki utashyira muri telephone yawe ikigisho runaka kigufasha guha Imana umwanya muri wowe? Ku masaha yawe ya buri gitondo, ongeraho n’ayo gusoma bibiliya mbere yo kuva mu rugo.

3. Senga buri gihe!

Ntategeko rivugako umuntu agomba gusenga apfukamye, aryamye, ahagaze cyangwa indi nyifato iyo ariyo yose.Ikiba ari ingenzi ni ugusabana n’Imana. Kare mu gitondo, ushobora kwihererana n’Imana buri munsi, Ukayibaza ibyawe uko bihagaze, uko umushyikirano wawe nay o uhagaze muri icyo gitondo. Ukayisaba kuguhishurira ibitangenda neza, ukabikuzaho gusaba imbabazi no kubabarirwa n’Imana.

Nyuma ushobora gukomeza gusengera Imana mu mutima, waba uri gutunganya icyumba cyawe, waba uri kwambara, waba uri mu bwogero, yewe niyo waba uri mu nzira ugenda, ushobora gukomeza uwo murunga w’amasengesho. Bwira Imana ibyawe byose aho uri hose! Ni isoko y’amahoro adashira.

4. Gerageza kumva ibiganiro bikubaka mu buryo bw’umwuka.

Iyo ushaka kumva amakuru agezweho buri munsi, yagenere igihe cyayo. Ushobora kuyumva uri muri bus ujya kukazi, ushobora kuyumva no muyandi masaha, ariko amasaha ya mbere (Ayingenzi yakare) Yagenere ibiganiro biganisha ibitekerezo byawe ku by’Ijuru. Amakuru nayo uyagenere umwanya wayo.

Gerageza uyu mwitozo uzagufasha kongera ibihe byawe byo kubana n’Imana, kandi uzamenya byinshi utari uzi, uko ugenda wiga ijambo ry’Imana unasenga, Imana Izarushaho kuguhishurira byinshi utari wiyiziho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza