Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 5 Umuhanzi Justin Bieber yatangaje byerekeye (...)
Ibintu 5 Umuhanzi Justin Bieber yatangaje byerekeye imyizerere ye ya Gikristo mu bihe bitandukanye

Justin Bieber wujuje imyaka 22 tariki 1 z’uku kwezi kwa Werurwe, nyuma y’ibikorwa byinshi bitandukanye bibi birimo kwiyegurira ibiyobyabwenge, imyitwarire mibi, ubusinzi, kuri ubu asa nushaka guhindura ubuzima agahindukirira Yesu Kristo, nk’uko agenda abigaragaza mu byo agenda atangaza.

Mu minsi mike ishize nibwo mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yumva yifuza kubaho nka Yesu. Uyu muhanzi yakomeje kugenda agaragaza impinduka ku buzima bwe, kugeza aho yafashe icyemezo cyo kwerekeza muri Australiya kwitabira inama yaberaga ku itorero rya Hillsong.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa gikristo Infochretienne.com, yakusanyije ibintu 5 muri byinshi umuhanzi w’icyamamare Justine Bieber yatangaje byerekeye imyizerere ya gikristo, mu myaka mike ishize:

Hari ubwo yagize ati ‘’Ndasenga iyo ngiye kuryama. Nsenga ku manywa, cyangwa iyo mfite ikibazo runaka, kimwe n’igihe mba mfite icyo numva nshaka gushimira Imana.’’

Akomeza agira ati ‘’ Nta Mana, sinaba ndi aho ndi ubu. Yampaye umugisha w’impano ndetse n’uburyo bwinshi, kandi ntekereza ko hari impamvu ndiho. Ibi byatangajwe na Radio yitwa ‘’Radio Time’’ mu kwezi gushize kwa kabiri uyu mwaka w’2016.

Handi yagize ati ‘’Numva nta kintu na kimwe gikomeye nk’Imana. Niba Imana iri kumwe nanjye, umubisha wanjye yaba nde? Ibi nibyo byamfashije mu bihe bitandukanye. Ibi kandi bimpa ikizere kitagamije kwishyira hejuru, ahubwo cyo mu buryo bw’ubumana.’’ ( Ibi byo yabitangaje mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize w’2015).

Ikindi gihe yagize ati ‘’Mu idini, wiyerekana ubwawe, ukazanira Imana amaturo kugira ngo iguhe umugisha, mu gihe icyari gikwiye kuranga ubusabane bwawe n’Imana cyari gikwiye kuba: Gukora ikintu kuko ukunda Imana, ukavuga uti ‘’ ngiye gukora iki kuko Imana yambereye idasanzwe, simbikore kuko ngomba kubikora ahubwo nkabikora kuko nshaka kubikora.’’ Ibi byose biterwa no kubaka ku idini, binatera guhunga kwa benshi. Ntibikwiye gukorwa kubw’itegeko ahubwo bikwiye gukorwa ku bw’ubusabane n’umubano wihariye ufitanye n’Imana. Nkunda Imana kuko ari yo yabanje kunkunda.’’ Ibi yabitangarije Complex muri Nzeri 2015.

Hari naho yagize ati ‘’Numva nkwiye kubiba imbuto ntoya hamwe n’abakunzi banjye. Sinababwiye nti ‘’ Mukeneye Yesu’’, ariko nyuma y’igitaramo nzababwira nti ‘’Imana irabakunda.’’ Rolling Stone mu kwezi kwa kabiri 2011.

Ahandi ni aho yagize ati ‘’Sindi umunyedini kandi numva ntacyo nabasha gukora ubwanjye njyenyine, niyo mpamvu nsaba Imana kumfasha no kumba hafi mu byo ntakwishoboza ubwanjye. Kubaka umubano wanjye n’Imana ni cyo kintu kiza nabonye. Ndabizi neza ko ntari jyenyine, niyo mpamvu ntafite ubwoba. Ntimutekereze ko hari icyo mfite cyo kubakoresha ku mbaraga, ahubwo nzajya mbasangiza ibimbaho mu buzima bwanjye.’’ Ibi yabinyujije kuri Instagram, mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Umuhanzi Justin Bieber wamamaye akiri muto yavutse tariki 01/03/1994, yakunze kurangwa n’ibikorwa bibi byinshi, kugeza ubwo umubyeyi we ubusanzwe w’umukristo aherutse gutangaza ko yifuza ko Imana yasura umuhungu we, igahindura ubuzima bwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza