Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 5 Yesu azakora ubwo azaba agarutse
Ibintu 5 Yesu azakora ubwo azaba agarutse

(1) Yesu azakoraniriza hamwe abacunguwe bose (intore).

"Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo." Matayo 24:31. Niba waremereye Yesu ngo agutegure mu mutima no mu bugingo, uzamuramutsa unezerewe nk’Umukiza wawe.

(2) Yesu azakangura abakiranutsi bazaba barapfuye.

"Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye, n’impanda y’Imana; nuko ABAPFIRIYE MURI KRISTO NI BO BAZABANZA KUZUKA." 1 Abatesalonike 4:16. Yesu natunguka, mu ijuru hazumvikana urusaku. Ijwi rye rikomeye rizumvikana ku isi yose. Rizamenagura ibituro byo mu marimbi yose maze rizure za miliyoni nyinshi z’abantu bamwemeye mu bihe byose byabayeho. Mbega uko uwo munsi uzaba ushimishije!

(3) Yesu azahindura abakiranutsi bose nagaruka -ntabwo ari abakiranutsi bapfuye gusa ahubwo n’abakiranutsi bazima azabahindura.

"Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, DUHEREKO TUJYANANWE NA BO tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose." Umurongo wa 17.

Kugira ngo Kristo adutegurire kubaho iteka ryose, imibiri yacu ipfa azayihindura imibiri idapfa.

"Dore, mbamenere ibanga: Ntituzasinzira twese, ahubwo TWESE TUZAHINDURWA -mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya ubwo IMPANDA Y’IMPERUKA IZAVUGA. Impanda izavuga koko, ABAPFUYE BAZURWE UBUTAZONGERA KUBORA, natwe DUHINDURWE. Kuko uyu mubiri ubora ukwiye kuzambikwa kutabora, n’uyu upfa ukazambikwa kudapfa." 1 Abakorinto 15:51-53.

Kristo n’agaruka "twese tuzahindurwa." Bitekerezeho: nta rubagimpande izongera kubaho, nta bumuga buzabaho yewe nta na kanseri. Amavuriro azakingwa n’amazu aberamo ibyunamo ntazaba agifite icyo akimaze ubwo Kristo azaba agarutse!

(4) Yesu azatwara abakiranutsi bose mu ijuru.

Yesu ubwe yitangiye iryo sezerano ati "Nzagaruka mbajyane iwanjye"mu rugo rwa Data (Yohana 14:1-3). Petero avuga iby’umurage w’abakiranutsi "mwabikiwe mu ijuru" (1 Petero 1:4). Dushobora guhanga amaso imbere maze tukabona ibyiza biri mu murwa w’Imana, Yerusalemu Nshya, n’amahirwe tuzagira yo kurushaho kumenya Data wa twese wo mu ijuru.

(5) Yesu azakuraho ibibi byose n’umubabaro, ku buryo bitazongera kubaho ukundi.

Inkozi z’ibibi -abakomeje kwinangira bakanga impano yose y’ubuntu Kristo abaha -mu kuri biciraho iteka. Ubwo bazitegereza mu maso ha Yesu atungutse ku bicu, ibyaha bakoze bizatuma batihanganira kumureba; maze batakire imisozi n’ibitare bati "Nimutugweho, muduhishe amaso y’iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama!"(Ibyahishuwe 6:16). Bazahitamo gupfa aho guhagarara imbere y’ijisho rya Yesu rireba byose.

Bazamenya ko ijwi rizaba ryumvikanira cyane mu bicu ari ryo igihe kimwe ryagiye ribingingira kwemera ubuntu bw’Imana. Abantu baharaniye mu buzima bwabo kwiruka inyuma y’amafaranga, ibibanezeza cyangwa imyanya y’icyubahiro bazagera aho basobanukirwe ko birengagije ikintu rukumbi cyari gifite agaciro gakomeye mu buzima.

Bizaba ari ibintu bibabaje cyane. Kuko mu kuri nti byari ngombwa ko hagira umuntu n’umwe muri abo bantu urimbuka. Imana ubwayo yaravuze iti "Sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha" (Ezekiyeli 33:11). Yesu aratwinginga ati "Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura" (Matayo 11:28). Nyamara ikibabaje ni uko bamwe banga kwitaba irarika ryayo rye ubuntu.

Thelordlovesyou.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza