Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 6 bamwe mu bakristu bakora nyamara bitarangwamo (...)
Ibintu 6 bamwe mu bakristu bakora nyamara bitarangwamo urukundo nyakuri

"Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose" – 1Abakorinto 13: 4-7

Kuri wowe urukundo ni iki? Ese ni iki kigaragaza urukundo nyakuri ruturuka ku Mana? Hari ibintu byinshi twita urukundo ariko bitagaragaza urukundo nyakuri n’icyo mu by’ukuri rukora.

Twatanga nk’ingero:

•Kudacyaha ikibi mu maso y’Imana bishobora guhesha umuntu umutuzo mu gihe runaka, ariko Siko urukundo rukora.

•Kuvuga ngo "ntacyo bitwaye, ntugire ikibazo", Ku muntu wakoze amakosa, si urukundo mu by’ukuri.

•Kwiyoberanya nigira mwiza nyamara ndi umugome, ariko nta we mbangamira mu bigaragara, bishobora gutera abantu kunkunda, ariko urwo si urukundo nyakuri.

•Gusaba abantu kwihanganira ibyo nkora cyangwa kwibeshya ngo ubwo bavuga ko bankunda barankunda, iryo ni ishingiro ryo kwibeshya ko urwo ari urukundo cyangwa ko ari ko urukundo rukora.

•Kwanga kujya aho abandi bari ngo utiteranya kubera ko hari ikitagenda neza hagati yawe na mugenzi wawe wanga ko cyaza kuvugwa ho cyangwa kugaragazwa, si urukundo.

•Guceceka kandi byari ngombwa ko mvuga, Si urukundo. Niba urukundo rushaka kandi rugakora iby’ ingenzi kuri wowe, urukundo ruba rukoze icyo Imana ishaka ku buzima bwawe. Wavuga uti "Niyemeje kuba igikoresho cyo kugaragaza icyo Imana ishaka ku buzima bwawe, nubwo kubigeraho byasaba ko unyura mu bihe bikomeye."

Akenshi dukunda guceceka, tukarebera ku bushake ibibi biba. Ibi tubikora kubwo kwikunda, kuko tudashaka kwiteranya, ngo duharanire guhagarara mu kuri tugaragaza icyo Imana yavuze ko kitari ukuri. Si uko tuba dukunda abandi. Ntidushaka kwitanga ubwacu nk’ikiguzi cy’urukundo nyakuri. Ntidukwiriye kwihangira gukiranuka, guca imanza, gusebanya, cyangwa kwikoma bagenzi bacu. Na none ntidukwiye kurebera ikibi. Ariko turwanye ikibi kubw’ubuntu twahawe n’Umwami Imana.

Umusaraba wa Yesu ni wo ugomba kutubera ikitegererezo cy’uburyo urukundo rukora imbere y’ikibi. Urukundo ntirwita ikibi ikiza. Urukundo ntirwirengagiza ikibi ngo ahari cyavuyeho. Urukundo ntirukuvaho ngo ni uko wakoze ikibi. Urukundo ntirusebanya. Urukundo ntirugira inzika. Urukundo ntiruceceka imbere y’ikibi.

Urukundo ntirukuvaho kuko wakoze ikibi, ahubwo rushaka gukora igishoboka cyose rukitanga kugira ngo usubire ku murongo, rukuzahura, wiyunge n’Imana na bagenzi bawe. Imana iduhera ubuntu uru rukundo kugira ngo tube umuyobora warwo ku bandi. Imana Ibahe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Reagan kuwa 10-06-2015 saa 06:09
 

Amahoro y’Imana abane namwe nize byinshi ku urukundo God Bless you

Reagan kuwa 10-06-2015 saa 06:09
 

Amahoro y’Imana abane namwe nize byinshi ku urukundo God Bless you

Reagan kuwa 10-06-2015 saa 06:09
 

Amahoro y’Imana abane namwe nize byinshi ku urukundo God Bless you

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza