Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 6 ukwiye kumenya ku "Gutanga"
Ibintu 6 ukwiye kumenya ku "Gutanga"

"Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe" - Luka 6:38

Aba pasitori babiri bakundaga gusangira, umukuru abanza kwishyura ibyo bari bafashe. Ku nshuro yakurikiyeho umuto afata umwanzuro ko ari we uri bwishyure byose maze pasitori mukuru amubaza niba yibutse gusigira abakora muri iyo resitora amafaranga bakunda gusiga ku meza. Pasitori muto amubwira ko yabyibagiwe maze ashyira amafaranga make ku meza.

Ariko bamaze gusohoka, pasitori muto aramubwira ati "hari ibyo nibagiriwe muri resitora!" Ahita agaruka afata ya mafaranga bari bamaze gusiga ku meza arayabika ariko undi na we amubonera mu idirishya arimo afata ya mafaranga.

Umupasitori mukuru abonye ibyo mugenzi we akoze asubira inyuma asaba imbabazi uwakoraga muri iyo resitora amuha ayo gusimbura aya wa mupasitori muto yaramaze gufata. Nyamara bari bayasize ku meza kugira ngo bafashe abakora muri iyo resitora. Ntibikunze kubaho ko umuntu yifuza gusubirana impano yatanze.

Hari urutonde rw’ ibindi bitandatu ukwiye gusobanukirwa ku "Gutanga":

1. Gutanga ni uburyo uba ubonye budapfa kuboneka: hari abantu tubana ariko tudashobora gusabana na bo mu buzima bwa buri munsi. Ni wo mwanya umuntu aba abonye wo kugira ngo umenyekanishe izina rya Yesu Kristo kuko Imana yabashyize aho ushobora guhura na bo kubw’impamvu

2. Umutima w’ubuntu ni inzira yokwereka abandi Yesu Kristo: Uburyo dukoresha amafaranga dufite byerekana uko dukunda abandi. Amatorero afite abakristo bafite umutima wo kugira ubuntu; usanga agaragaza itandukaniro ku buryo usanga bafite iterambere rihambaye.

3.Ushobora gufasha kugira ngo nibura uhindure ibyo abantu batekereza bitewe n’abandi bakristo batagira uwo mutima bakora: hari igihe ukora ikintu bakavuga bati "nibe nawe ntu meze nk’abandi" Umuntu uvuga gutyo aba yarahuye n’abantu ntibamwerere Imbuto nziza.Iyo rero ubonye ubwo buryo ukwiye kubukoresha kugira ngo uzane impinduka nziza.

4.Uko utanga bigaragaza umutima w’impuhwe no gushima: Dufashe urugero rw’abakora akazi ko gutanga serivise mu ma resitora, ubona ko bakora amasaha menshi ku munsi.Ni na ko baba bahura n’abababwira nabi kandi nyamara bamwe ugusanga bahembwa amafaranga make, ku buryo bitagutangaza usanze ayo wamuhesha umugisha ari yo yakwifashisha mu kugera ku cyo akeneye. Iyo ugize icyo umuha, uba ugaragaje impuhwe, urukundo ndetse no kumushimira; ibyo Imana ikaba ibyishimira cyane.

5.Ubutunzi bwose tubukesha Imana: Abenshi Imana yabahaye ibihagije, niyo mpamvu umugisha Imana yaguhaye uba ukwiye kuwuhesha n’abandi kugira ngo uheshe Imana icyubahiro yo yaguhaye ubwo butunzi kandi ni imwe mu nzira y’ivugabutumwa ituma abantu bakwigiraho.

6. Gufasha byongera ubusabane bwawe n’uwo ufasha: Uko wegera umuntu ni ko mu menyerana, bikaba byakorohera ku mubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa se bikaba byabafasha birenzeho mu guhuriza hamwe kwizera kwanyu.

Kugira urukundo ni imwe mu nkingi fatizo umukirisitu akwiye kugira cyane ko Bibiliya ivuga ngo "Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo" -1 Yohana 4:7-8.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza