Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 6 wakora kugira ngo wishimirwe n’Imana
Ibintu 6 wakora kugira ngo wishimirwe n’Imana

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye wumva bose bifuza kuvugwa neza no gushimwa n’abandi. Ariko ikibazo ugasanga abo wifuza kunezeza ngo bagushime ntibanyurwa, ku mana si ko bimeze kuko iyo ukoze ibyo igusaba irakwishimira kandi nawe ukaba umunyamugisha kuko wishimiwe nutanga umugisha ari we Mana data ishobora byose.

Iyo usomye Bibiliya ikwereka neza ibintu binezeza Imana ndetse n’ibindi bituma Imana inezererwa abantu bayo.

Bimwe mu binezeza Imana ikishimira umuntu nkuko byanditswe muri Bibiliya nibi:

-Kugira kwizera kuzima: niba ushaka kunezeza Imana, ukwiriye kubanza kwizera ko ibaho kandi ishoboye byose kuko bigoye ko wanezeza Imana nayo ngo ikwishimira igihe utayizera. Abaheburayo 11:6

-Kugira umutima ukurikiza iby’umwuka: umuntu ufite umutima wubaha umwuka wera abasha kwera imbuto z’umwuka kandi ntabasha kugushwa n’umutima ukurikiza ibya kamere kuko imbaraga z’Imana ziba zikorera muri we, ikindi ni uko umutima ukurikiza iby’umwuka uzana amahoro n’ubugingo. Abaroma 8:6

-Kugira umutima wubaha Imana: Bibiliya itubwira ko Imana inezererwa cyane abantu bayubaha kandi bagategereza imbabazi zayo. Zaburi 147:11

-Kwigira kuri Yesu Kristo: niba ushaka kunezeza Imana nayo ikakwishimira, urasabwa kwigira kuri Yesu kristo, ukagenda nkuko yagenda kandi ugaharanira kugira wa mutima wari muri we nkuko Bibiliya ibivuga. Ibyo bizatuma umugisha wose Imana itangira muri Yesu Kristo nawe uba uwawe kandi ikwishimire nkuko yishimira umwana wayo.

-Guharanira gukora ugushaka kw’Imana: Imana ikunda umuntu ukora ibyo ishaka, akitondera amategeko n’amateka yayo, agakora ibyo ishima n’ibyo imutegeka. Umuntu wubahiriza ibyo byose, Imana iramwishimira.

-Kuyitambira ibitambo: Mu by’ukuri ntiwabona igitambo gikwiriye watambira Imana, ariko Imana yishimira umutima umenetse, ikindi gitambo Imana ikunda n’amashimwe ava mu bera bayo, kuyiramya no kuyihimbaza, n’indi mirimo yose myiza.

Gerageza kubikurikiza kandi usenge ubudasiba kuko aribwo uzabasha guhishurirwa uko wabigenderamo, Imana nayo izakwishimira kandi umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza