Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu 7 abizera baba bashaka ko abatizera bamenya
Ibintu 7 abizera baba bashaka ko abatizera bamenya

Abakristo benshi baba bifuza ko muntu wese amenya iby’urukundo rw’ Imana. Ibi bintu bikurikira, akenshi uwamaze kwakira Yesu aba yifuza ko n’undi wese utarakira yesu yabimenya:

1. Imana yitaye ku cyo waba cyo kuruta icyo wari cyo: Mu myaka 2000 ishize Yesu ntiyazanywe mu isi no gucira abantu ho iteka, ahubwo yazanywe no kubakiza. Nawe ntiyakwibagiwe.Yesu ntazita ku ibyawe bya kera. Yifuza kukuyobora mu buzima bwiza bw’ahazaza. Ibi ni ukuri niba wifuza kumukurikira. Igihebuje kuruta ibindi ni uko iyo akubabariye aguha intangiriro nziza, n ’intangiriro nshya.

2.Twese twayobye nk’intama zazimiye -(Yesaya 53:6): Nta n’ umwe muri twe wari ukwiye urukundo n’ impuhwe z’ Imana. Bishoboka ko waba utekereza ko uri umunyabyaha kuruta abandi; cyangwa ko uruta bamwe mu bakristo ubona ahantu hatandukanye. Ibyo byose ntacyo bimaze, ikiruta ibindi ni ukwibwera ku birenge bya Yesu. Iyo umuntu atangiye kubona ububi bw’ibyaha bye, atekereza ko abantu bose bari kubibona, kandi ko ari we wenyine ukwiriye gupfa. Aha niho umuntu aba ageze mu mwanya mwiza wo gutabaza Imana ngo imugaragarize n’ ibindi byose bimubuza gushyikirana na yo. Twese twacumuye amategeko y’ Imana, kandi twese twatandukanijwe n’urukundo rw’ Imana kubw’ ibyo twese dukeneye Ubuntu bw’ Imana kandi yiteguye kutwakira.

3.Ndahamya ko uzakunda Yesu cyane numara kumumenya: Utitaye ku buryo utekereza Yesu, menya iki: Niba utarigera uhura nawe, ntushobora kumenya icyo kubana na we byakora mu buzima bwawe. Nibyo se? Ndagira ngo ubitekerezeho. Ahari birashoboka ko waba warasubiye inyuma uva kuri Yesu bitewe n’ibikorwa bibi bya bamwe mu baKristo. Niba ari uko biri, Urumva byaba ari byo kuri wowe no kuri Yesu kubura ubugingo kubera abantu bamwe bavuga ibya Yesu, ariko ntibabeho imibereho ihamya ibyo bavuga?

Igitangaje kuri Yesu ni uko urukundo rwe rutagira umupaka n’inzika. Iyi ni yo mpamvu abamumenye badashobora na rimwe guhindukira ngo bamuveho. Igihe cyose iyo ubonye urukundo, haba mu gushyingiranwa cyangwa mu itorero, ntushobora kurureka ngo rugende. Ni ukuri ko Yesu adashobora kwemerera abamukunda by’ ukuri bagenda ngo bamuveho, kiretse babihisemo.

4. Ubukristo ni nk’ugushyingiranwa; Bisaba kwizera, kwiringira, kwiyemeza, n’urukundo rutaryarya: Gukurikira Yesu biroroshye. Ariko bigusaba kwitanga kuri buri ntambwe. Ni ikintu gitangaje umuntu wese yakwishimira agisobanukiwe. Bizagusaba kugira ibyo wigomwa rimwe na rimwe wakundaga. Gusa kuba umukristo ntibivuze kudahura n’ibibazo. Ariko igikomeye ni uko ku iherezo ibibazo bizahinduka ibyishimo by’iteka ryose.

Hatabayeho kwizerana ugushyingiranwa ntikwaramba. Ibi ni kimwe no kwiyegurira Yesu. Bitangirira mu kwizera Yesu. Bigakomereza mu kumwiringira umunsi ku munsi kugeza igihe azagusohoza Iwacu mu Ijuru. Yesu afata Abamwizera nk’abageni be. Ibi bintu biratangaje. Ni ubumwe butangaje kandi buzahoraho, igihe Yesu azagira umwanya mu mitima yacu.

5.Imana yishimira kubabaria kuruta guhana: Imana ntiyishimira guhana abanyabyaha, nkuko yemeye umwana wayo ikunda akishyiraho ibyaha byacu byose ndetse bigasoza agiye kumusaraba twari dukwiye kujyaho. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ urukundo Imana ikunda umuntu. Birasaba umunyabyaha wese nanjye ndimo, gutekereza kuri iki kiguzi gikomeye. Ibyanditswe byera bitwigishako Kristo yemeye kuba icyo twari cyo kugira ngo duhinduke icyo yari cyo. Ncuti ubiha gaciro ki? Dusuzume imibanire yacu na we, hato tutivutsa umugisha yatugeneye.

6.Nta n’ umwe muri twe wari kubibona iyo hatabaho umurimo wa Mwuka Wera: Kuba umukristo ntibisaba kuba umuntu usobanutse mu by’ iyi si, ahubwo bisaba kuba wumva umurimo w’umwuka Wera, mu buryo bwuzuye. Ni ukuvuga kuba mwuka hari icyo yakoreye ubugingo bwawe. Uko waba uri kose yakigukorera ntarobanura. Bibiliya iravuga ngo "Kwizera kuzanwa no kumva, kumva nako kugaheshwa n’ ijambo rya Kristo" - Abaroma 10: 17. Kandi, nta muntu ushobora kuvuga ko Yesu ari umwami atabibwirijwe n’umwuka wera (1 Abakorinto 12:3). Yesu yaravuze ati "ikibyarwa n’umubiri nacyo ni umubiri naho ikibyarwa n’umwuka nacyo ni umwuka." Urashaka kugirira umugisha ? Biroroshye, izere ko Yesu ari wowe yapfiriye ku musaraba w’ isoni. Umwakire nk’ Umwami n’ Umukiza w’ ubugingo bwawe. Wihane ibyaha byawe umaramaje, umusabe kurondora umutima wawe aguhishurire ibihishwe byo muri wo, kandi ugarukire Imana. Iyo ni yo nzira yonyine yo kugera ku gakiza.

7.Ubukristo butumbira umusaraba no kuzuka k’ Umukiza:Ubukristo si ibyiyumviro cyangwa ibyo umuntu yishyiramo. Ni ukureba ku mateka y’ ibyabereye I Kaluvari, ugahanga amaso uwo musaraba ukanazirikana ko uwawubambweho, yazutse. Yesu yapfiriye abanyabyaha, Ku munsi wa gatatu arazuka. Nushyira ubugingo bwawe ku wapfiriye ibyaha byawe ku musaraba, akazuka, uzabaho ubuzima budashira hamwe n’ Imana. Ukwiriye guhinduka mu by’umwuka kandi ntibigoye , byoroshye nko kwakira impano. Urihana, ukizera ugahita ubihabwa. Hanyuma ugatangira gukurira mu buntu bwa Yesu, ugahorana nawe

Urashaka kwegera umusaraba? Urashaka guca bugufi imbere y’umuremyi w’vIjuru n’vIsi?. Yemeye gutanga ubugingo bwe kugira ngo wiyunge n’Imana. Kandi yarazutse kugira ngo aguhe ubugingo. Fata umwanya wihererane na Data wa twese wicuze ibyaha byawe umaramaje. Usabe Yesu kuguhishurira amahumane yo mu mutima wawe. Wizere ko abasha kukubabarira. Ntuzongera kuba nk’uko wari umeze. Uzaba "icyaremwe gishya muri Kristo" (2 Abakorinto 5:17).

Igihe ntikirarenga; iki ni cyo cyawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza