Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu by’ingenzi ugomba guha agaciro igihe usengera (...)
Ibintu by’ingenzi ugomba guha agaciro igihe usengera umwana wawe

"Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze" - 1Abakorinto 16:13).

Ababyeyi bafite inshingano ikomeye cyane kubana babo. Muri izo nshingano harimo n’ iyo kubategurira kwakira umwami Yesu, bagakura biteguye kandi biringiye Umwami.

Ku isi hari iminsi mikuru abantu bizihiza, nka tariki ya 21 z’ukwezi kwa gatandatu ufatwa nk’ umunsi mpuzamahanga w’ umubyeyi w’umugabo. Ku babyeyi , hari ibintu bakwiye kuzirikana mu gihe cyose wifuriza umwana wawe n’imibereho ye y’ ahazaza.

Dore bimwe mu byo ukwiye gusabira umwana Imana yaguhaye:

•Senga kugira ngo umwana wawe azamenye neza kandi asobanukirwe n’uburyo Yesu yaducunguye.

•Senga kugira ngo umwana wawe azagire imibereho itinya kandi yubaha Umwami Yesu.

•Senga ngo umwana wawe azagire umutima ubabazwa n’abazimiye.

•Senga ngo umwana wawe azakunde kubaha.

•Sengera umwana wawe azakurane imico nk’ iya Kristo (Luka 2:40)."Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we……Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’ Imana n’ abantu"- (Luka 2:52).

•Saba kugira ngo umwana wawe azakure ashaka kandi akunda kubeshwaho n’ijambo ry’Imana.

•Senga kugira ngo umwana wawe azumve, amenye kandi azirikane ijwi ry’Imana.(1 Samuel 3:10) "Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati "Samweli, Samweli!" Na we ati "Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi."

•Senga kugira ngo umwana wawe azakunde kwiga.

•Senga kugira ngo umwana wawe azagire inyota yo kumenya ukuri.

•Senga ngo umwana wawe azakunde ibyo Imana ikunda. Kandi yange ibyo Imana yanga.

•Senga kugira ngo umwana wawe azarindirwe mu mababa y’ Umukiza.

•Senga kugira ngo umwana wawe azagire incuti zubaha Imana

•Senga kugira ngo umwana wawe azagire umugore/umugabo wubaha Imana.

•Sabira umwana wawe ngo azubahe abayobozi (Mu nzego zose).

•Senga ngo umwana wawe azubahe Imana mu buzima bwe bwa buri munsi.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakunde kubahisha no kubaha Imana.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakunde gukuza no gukoresha impano Imana yamuhaye.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakunde gukorera no gufasha abandi.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakunde umwami Yesu n’umutima we wose.

•Senga kugira ngo umwana wawe azashishikazwe no kumenya ukuri no kukugeza ku bandi.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakure aha agaciro ubumuntu.

•Senga kugira ngo umwana wawe azagire imyumvire mizima ku by’ubugingo buhoraho.

•Senga kugira ngo umwana wawe azahorane amashimwe no gusingiza Imana mu kanwa ke.

•Senga kugira ngo umwana wawe azabashe guhamya niyo yaba ariwe wenyine abandi bose bamuhanye.

•Senga kugira ngo umwana wawe azakure kandi ashikame mu rugendo no mu gakiza ka Yesu yaduhaye. Copyright © 2015 by Harvest Ministries.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza