Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibintu byo mu isi nta kamaro
Ibintu byo mu isi nta kamaro

“Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi”-Imigani 11:28

Imana yashyize mu mibereho y’umuntu gusonzera ikintu cya mugirira umumaro, kikamunezeza, kikamuryohera, kikamuteza imbere,kikamuhesha ubuzima bwiza . Ariko Umubwiriza yanditse yibaza impamvu umuntu yabiruhira kandi agera aho agapfa akabisiga.

Umubwiriza we abona ko hari bintu tubona mu isi birusha abantu ingufu. Atanga ingero zinyuranye nk’inzuzi, imiyaga n’izuba. Kandi koko iyo byihindurije bihitana abantu benshi ndetse yewe n’abanyabwenge bakabura icyo bakora ngo bitabare cyangwa batabare bagenzi babo.

Ibi ntibitandukanye rwose n’ibimaze iminsi biba hirya no hino ku isi. Ngaho ngo indege yaburiwe irengero itwaye abanyabwenge, abacuruzi bakomeye, abayobozi batandukanye . Ubundi ngo impanuka z’amato akomeye, imodoka nini n’intoya; za galiyamoshi ( gali la moshi), n’ibindi.

Mu gihe cye umwami Salomo nubwo yari akomeye , ntabwo yanyuzwe na byo.Yagereranyije byose n’ubusa – Umubwiriza 1:12-13 . Agaragaza ko kunguka ubwenge ari ukunguka agahinda kenshi n’umubabaro ” Kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro “-Umubwiriza 1:18 Mbese wishingikirije kuki, aho ibyo ukora ubanza Imana? Salomo we yahamije ko kubaha Imana aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko kujijuka-Yobu 28:28. Ibindi byose umuntu yatunga cyangwa akamenya adafite Imana ni ubusa; shaka Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza