Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibitekerezo bitandukanye ku ikoreshwa ry’ imbuga (...)
Ibitekerezo bitandukanye ku ikoreshwa ry’ imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amateraniro

Muri iyi minsi iterambere mu itumanaho rimaze gutera intambwe ni ko n’ ibikoresho n’ uburyo bwo gutumanaho buteye imbere. Kuri ubu ikoreshwa ry’ imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatSapp , Instagram n’ ibindi. Abakristo bamwe muri iyi minsi bikorerwa mu nsengero zimwe muri izi mbuga no mu nsengero. Telefone dutunze ni nziza, ziradufasha cyane; ariko se iyo uri kuganira n’umuntu w’umunyacyubahiro ku rwego runaka, ugahamagarwa cyangwa ukabona ubutumwa kuri telephone yawe wifata ute?

Abakoresha za telephone usanga baba batwawe ku buryo bigoye kwemeza ko babasha gukurikira ku buryo bworoshye ibindi bintu biri kuba

Mu nsengero zimwe na zimwe hasigaye hagaragara abantu bohererezanya udufoto, ubutumwa kuri WhatsUp, Facebook... mu gihe abandi bari kuramya no kumva ijambo ry’Imana.

UBUGINGO. Com twagereye abantu batandukanye tuganira na bo tubabaza uko babibona nuko bafata icyo kintu. Abenshi mu bo twaganiriye bagaragaje ko icyo kintu batagishyigikiye, bavuga ko iyo umuntu ari mu nzu y’Imana akwiye kurinda ikirenge cye. Ikindi bagarukaho nanone ni uko birangaza uwo bicaranye, na we ubwe bitamusize. Kuko iyo uri kuri telephone ntuba wumva neza ibiri kuvugwa muri uwo mwanya. Kandi mu nzu y’Imana tugomba gutuza kugira ngo twumve Imana ivugana natwe binyuze mu ijambo rya yo. "Mu ituze no mu byiringiro ni ho muzahererwa imbaraga" - Yesaya 30:15

Bagaragaza kandi ko mu nzu y’Imana ari ahantu ho kubahwa. Ahantu umuntu wagiyeyo aba akwiye gutanga uwo mwanya, nkuko aba yiyemeje kujyayo, akawuharira gusabana n’Imana.

Umwe muri bo yaragize ati "Imana yacu ni Imana ifuha. Ntidukwiye kuyibangikanya n’ibindi bintu. Iyo uri mu rusengero, ugatangira gusubiza ubutumwa bugufi, no kwandikirana mu bundi buryo, umwanya wo kumva amagambo y’Imana uba wawusimbuje ibindi bintu." Uwitwa Justin Kajeneza nawe yagize ati "Iyo uri mu rusengero, uba ukwiye kumva Ijambo ry’Imana cyangwa se n’ibindi byigisho bijyanye na ryo; ariko iyo ugiye kuri za WhatsUp n’ibindi uba uvanze ibintu. Iyo ni inzira Satani aba yagufatiyeho uko byaba kose."

Pasitori Vincent de Paul , umushumba w’ Itorero Carmel Holy Temple yemeza ko na we akoresha imbuga nkoranyambaga ,ariko ko abakristo bakwiye kugira ubwenge bwo kuzikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro

Pasitori NSENGIMANA Vincent de Paul umushumba w’ itorero ryitwa "Carmel Holy Temple" akaba n’ Umuvugizi wa Minisiteri yitwa Imbaraga zihindura "Power of Change Ministries" mu kiganiro yagiranye na UBUGINGO.com yagaragaje, imbogamizi ziri mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rusengero, cyangwa mu materaniro runaka . Avuga ko bituma umuntu adakurikira neza ibiri kubera aho , kandi ari cyo cyari cyamujyanye. Yagize ati "Telephone ni nziza, imbugankoranyambaga na zo ni nziza ndetse najye ndazikoresha. Ariko dukwiye kugira ubwenge, tukamenya igihe n’umwanya wo kuzikoresha. Tunesheshe ikibi ikiza."

Satani adutegera kuri buri kantu abona dukunda kugira ngo atuvutse umugisha. Usibye n’izo telephone, afite n’ubundi buryo bwinshi aturangazamo turi mu nzu y’Imana. Umugambi we ni ukuyobya abari mu isi bose (Ibyahishuwe12:9). Tube maso rero tutazatungurwa n’ubwami bw’Imana kandi duhora mu nsengero.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Triple G kuwa 11-06-2015 saa 09:06
 

Imana yacu Ishimwe,
Ibyo Umushumba was Carmel Holy Temple NSENGIMANA Vincent de paul avuga nibyo koko bireze mu nzu y’Imana ago usanga abakristo bataribake barangazwa nimbuga nkoranya mbaga.
Biradukwiye nkabantu b’Imana kutayobywa nazo.
Ijambo ry’Imana rirabivuga ngo" Dukore ikintu mugihe cyacyo"
Sibyo gusa hair nubwo usanga aho kuvugiraho ibiha Imana icyubahiro bavugiraho ibitiza Rusoferi(Satan) umurindi. Pastor Viva urakoze guhugura be shi Imana iguhe umugisha
Ibyo be shi barabikeneye cyanecyane urubyiruko.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza